Ntabwo wavuga ngo ngiye kwigisha Icyongereza kandi nawe ucumbagira-Minisitiri Nsengimana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minsitiri w'Uburezi Nsengimana Joseph, yagaragaje ko bitumvikana kubona umwarimu yigisha icyongereza nyamara na we acumbagira muri urwo rurimi, ko ari yo mpamvu batangije amahugurwa ku barimu badafite ubwo bumenyi ndetse bahabwa imyaka itatu yo kuba barumenye.

Yabigarutseho ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo n'abarimu bo mu mashuri y'uburezi bw'ibanze yibanda ku myigire n'imyigishirize. Ni inama yabaye ku wa 31 Nyakanga 2025.

Mu 2008 ni bwo hafashwe icyemezo cyo guhindura ururimi rukoreshwa mu kwigisha, biva mu Gifaransa biba Icyongereza.

Mu 2011, kwigisha mu Cyongereza byemejwe ko bizajya bihera mu mwaka wa Kane w'amashuri abanza, abo mu myaka itatu ya mbere bakigishwa mu Kinyarwanda, gusa byaje kongera guhinduka mu 2019, hasubizwaho gahunda yo kwigisha mu Cyongereza kuva mu mwaka wa mbere w'amashuri abanza.

Kuva iyo gahunda yatangira hashyizweho gahunda zo guhugura abarimu mu rurimi rw'Icyongereza nk'imwe mu nzira zafasha gutanga uburezi bufite ireme.

Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko ari yo mpamvu bakomeje amahugurwa ku barimu basanzwe ariko ko ku bashya mu kazi hazajya hinjira abazi Icyongereza.

Ati 'Ku barimu bashya tuzajya tureba ko bageze kuri urwo rugero mbere y'uko bahabwa akazi. Abarimu basanzwe bakora bazahabwa amahugurwa kugira ngo ubwo bumenyi bugere kuri urwo rugero. Twabahaye imyaka itatu kugira ngo bigerweho. Ubu turi mu mwaka wa mbere. Nta muntu ubu uzirukanwa kugeza igihe imyaka itatu ishize.'

Yatangaje ko abarezi bagomba kwigisha mu rurimi bafitiye ubumenyi, kuko iyo umwarimu atabufite bidindiza ireme ry'uburezi, ugasanga abana ni bo babigwamo.

Yavuze ko kuba u Rwanda rwarahisemo kwigisha mu Cyongereza bisaba ko abarimu n'abayobozi b'amashuri baba bafite ubushobozi bwo gukora muri urwo rurimi bigishirizamo.

Ati 'Ntabwo wavuga ngo ugiye kwigisha Icyongereza kandi nawe ucumbagira muri urwo rurimi. Ahubwo ni ugushaha uburyo wongera ubumenyi muri urwo rurimi kugira ngo ushobore kurwigishamo. Bitabaye ibyo na bya bindi wigishije ntibabifata. ugasanga abana ari bo babiguyemo.'

Minisitiri Nsengimana yavuze ko mu minsi ishize hakozwe igenzura mu ku bayobozi b'ibigo by'amashuri harebwa ku bintu bitandukanye birimo no kureba urugero bariho mu Cyongereza, agaragaza ko nyuma yabwo hari abazakomeza akazi n'abazagahindurirwa.

Mu gukemura ikibazo cy'abatazi Icyongereza, MINEDUC yagaragaje ko ubu hari kurebwa uburyo abanyeshuri barangiza mu mashuri nderabarezi bazajya bahita bajya mu mirimo ariko hitawe ku bumenyi bafite no mu Cyongereza.

Ati 'Mbere wararangizaga ugakora n'ikindi kizamini kugira ngo ushyirwe mu mu bwarimu. Icyo kizamini ntabwo cyakorwaga hashyizwemo Icyongereza kiri kuri rwa rwego rwifuzwa. Ni yo mpamvu ubu mu barimu bose dufite usanga hari abagifite ubushobozi buke mu Cyongereza.'

Yavuze ko nubwo abarimu benshi bahari ubu batari ku rwego rwifuzwa mu bumenyi bw'Icyongereza, bitavuze ko bagomba guhita birukanwa, ahubwo hari kurebwa uburyo bakongererwa ubushobozi.
Raporo yerekana ibikorwa byo kuzamura ireme ry'imyigire n'imyigishirize mu Rwanda, igaragaza ko abarimu 4% ari bo bafite ubumeyi buhagije mu Cyongereza rwifashishwa mu kwigisha.

Minisitiri w'Uburezi Joseph Nsengiyumva yagaragaje ko kugira ngo abarimu bashya binjizwe mu kazi hazajya habanza kurebwa ubumenyi bafite



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-wavuga-ngo-ngiye-kwigisha-icyongereza-kandi-nawe-ucumbagira-minisitiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)