Mu iburanisha ryo ku wa 8 Nyakanga 2025, Karasira n'ubunganizi be bagenewe umwanya wo gukomeza gusobanura inkomoko y'umutungo we.
Mu kwiregura, Me Bikotwa wunganira Karasira yatangiye atanga ibisobanuro bya miliyoni 11 Frw yasanzwe kuri MoMo y'umukiliya we, avuga ko arimo ibice bibiri. Harimo miliyoni 1.1 Frw yari ubwishyu bw'ikibanza yuzuzaga ayishyuwe mbere, agera kuri miliyoni 4 Frw.
Yakomeje avuga ko andi miliyoni 10 Frw yavuye mu bufasha Karasira yagiye abona nyuma yo kwirukanwa ku kazi.
Ati 'Abantu batandukanye bacyumva ko Karasira afite ibibazo yavugiye kuri YouTube, batangiye kumufasha, barimo Peter Mutabaruka, binyuze mu ikoranabunga ryitwa 'Go Fund me,' akajya ahabwa ibihumbi 950 Frw buri kwezi ndetse n'abandi babikoraga kuri telefoni na banki bakoresheje World Remit, MoMo, Money Gram na Western Union n'ibindi."
Akomeza avuga ko ari nabwo buryo andi 10981$ yabonetsemo, ndetse ko mu isaka ryakozwe kwa Karasira, bamusanganye 'bordereaux' zibihamya.
Ku mayero 520 yasanganywe mu rugo, Me Bikotwa yavuze ko ubwo Karasira yakoraga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, yahawe buruse yo kujya kwiga muri Suède hagati ya 2008 na 2009.
Icyo gihe ngo hari amafaranga yahabwaga yo kumutunga, akaba yarayafashe neza bituma ayasagura, ayavunjamo amayero 8000 n'amadorali 3000, ageze mu Rwanda afunguza konti ebyiri muri BK, imwe mu mayero indi mu madorali.
Mu kubitsa, Karasira yashyizeho 7600£ asigaza andi 520£ yagiye kubika mu rugo ngo ajye amubera urwibutso, ibyo avuga ko ubushinjacyaha bwo bubyita kuyahisha, nyamara we azi ko atari ayahishe.
Asobanura ku by'andi asaga miliyoni 3 Frw yasanganywe mu rugo, Me Bikotwa yavuze ko harimo akomoka ku bwishyu bw'inzu z'ababyeyi yasigiwe, yishyurwaga mu ntoki kuko hari muri covid-19.
Karasira yongeyeho ko mu biganiro yakoranye n'ibinyamakuru bitandukanye muri 2019 birimo Umurabyo TV, Isimbi TV, Ukwezi TV na VOA yagiye avuga ubuzima n'amateka bye, bigatuma abantu batangira kumugirira impuhwe, binatuma afashwa cyane, ati 'Ibi byabaye no ku bantu benshi nka Babu-G n'abandi.'
Me Gashema Félicien nawe umwunganira, yakomeje avuga ko aya mafaranga yose atagize icyaha kuko nta bimenyetso ubushinjacyaha bwatanze bimuhamya icyaha.
Karasira yahawe ijambo, ati "Sinjya menya amafaranga ntuze, kimwe n'uko ntazi isura yanjye cyangwa ibiro mpima.'
Ku cyaha cy'iyezandonke, Karasira yavuze ko ibyo atabisonukiwe kuko impano yahabwaga yazibonagamo urukundo, asaba ko ahubwo ubushinjacyaha bwazareba niba amafaranga yarahabwaga yarabaga yanduye.
Mu gusoza, Karasira yibukije urukiko ko rudakwiye gutinda ku bwinshi bw'amafaranga yasanganywe, ati 'mwibuke ko ntigeze mbyara cyangwa ngo ngire umugore, bityo nta byayatwaraga cyane ngira.'
Urubanza ruzakomeza ku wa 10 Nyakanga 2025.
Indi nkuru wasoma: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/...
