
Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascène, yabwiye RBA ko icya mbere cyagenze neza mu minsi 100 yo kwibuka 31 ari ukwitabira ku kigero cyiza ibikorwa byo kwibuka mu bice byose by'igihugu.
Ati 'Habaye ubwitabire bwinshi ku buryo burenze ubusanzwe kandi abaturage bakaza ubona babishaka igikorwa cyo kuzirikana Abatutsi bazize Jenoside bagishyize ku mutima.'
Dr. Bizimana yakomeje agaragaza ko n'urubyiruko rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside na rwo rwitabiriye cyane ibikorwa byo kwibuka31 cyane kandi rufite inyota yo kumenya amateka yayo.
Ati 'Mu bwitabire bugenda bwiyongera buri mwaka harimo umubare munini w'urubyiruko bigamjemo abavutse nyuma ya Jenoside n'abari bato. Na bo baraje kugira ngo bige amateka kandi bunamire abishwe muri Jenoside kandi ayo mateka bazayagire ayabo banayigireho mu kurinda ibyagezweho, gukunda Igihugu no kucyubaka.'
Dr. Bizimana yavuze ko ibigo byinshi by'urubyiruko byagaragaye cyane mu bikorwa byo kwibuka ndetse inzego za Leta, ibigo by'abikorera, amashuri, imiryango itegamiye Leta n'ishingiye ku myemerere na yo yitabiriye ibikorwa byo kwibuka ku kigero gishimishije.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda yakomeje ati ' Ubwitabire ntibwagaragaye mu kwibuka gusa ahubwo no mu gusura inzibutso ndetse no kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye mu rwego rwo kugaragaza ubumwe Abanyarwanda bafitanye kandi icyo ni ikintu cyiza.'
Dr. Bizimana yagaragaje ko mu gihe cyo Kwibuka 31 hari uturere tutagaragayemo ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ko ari intambwe yo kwishimira.
Nubwo bimeze bityo ariko Dr. Bizimana agaragaza ko mu Karere u Rwanda ruherereyemo ingengabitekerezo ya Jenoside yahagaragaye cyane kandi ko ari ikintu cyo guhagurukira kuko ingaruka zayo zigera no mu Rwanda.
Ati 'Ni ibikorwa twamagana kandi Leta ntizigera ihwema kubifatira ingamba zihagije haba mu kubikumira no kibica burundu. [..]. Kuba hari ingengabitekerezo ya Jenoside iri mu bihugu bihana imbibi n'u Rwanda birumvikaka ko na twe bitugiraho ingaruka.'
'Ibyo bishingiye ku kuba na bamwe na bamwe mu bakuru b'ibihugu b'ibyo bihihugu baragiye bavuga amagambo arimo urwango ku Rwanda, kurutera n'ingebitekerezo ya Jenoside. Hanatangajwe amashusho menshi ku mbuga nkoranyambaga arimo urwango.'
Dr. Bizimana yavuze ko ibyo bikorwa bibi mu Karere u Rwanda ruhangana na byo rugaragaza ukuri mu miryango mpuzamahanga itandukanye ndetse no gushishikariza Abanyarwanda haba abari imbere mu gihugu no hanze gusobanura ukuri bagahangana n'abakugoreka kandi ko byitezweho umusaruro bijjyanye n'icyerecyezo cy'Igihugu.
