Mu bihe bya vuba ntibyari bisanzwe kubona imvura igwa muri Kamena na Nyakakanga, ahubwo yari amezi y'izuba ryinshi ariko mu 2025 byarahindutse, abashinzwe iteganyagihe bagaragaza ko hazabaho ubukonje aho kuba ubushyuhe bukabije.
Iteganyagihe ryashyizwe hanze mu mpera za Kamena 2025 ryerekanaga ko hazagwa imvura itari nyinshi mu bice bitandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi yabwiye RBA ko imvura yo mu mpeshyi ikomoka ku miyaga iba izenguruka Isi.
Ati 'Hari impinduka zagaragaye, zigaragarira nanone mu bipimo [â¦]Hari itsinda ry'imiyaga risanzwe rizenguruka Isi ku buryo bishobora kumara nk'iminsi 30 bizenguruka Isi, iyo iryo tsinda ry'imiyaga rigeze hejuru y'inyanja y'u Buhinde ryongera ubuhehere mu kirere, ikaba ari yo ya nkomoko ya ya mvura yari yateganyijwe mu ntangiriro za Nyakanga [2025.] Uko ubuhehere bwiyongera hakaboneka imvura na bwa bushyuhe buragabanyuka.'
Yashimangiye ko no mu bihe bya kera 'Mu mpeshyi hajya habaho imvura, ikibigaragaza cya mbere ni ibipimo. Ibyo bipimo birahari, n'abantu kumwe baba bamenyereye ahantu bo hari ubundi buryo bapima. Hari imvura zo mu mpeshyi zigiye zifite amazina mu Kinyarwanda bigaragara ko izo mvura zishingiye ku bipimo n'uburyo umuntu yapimaga.'
Imvura zamenyerewe kugwa mu bihe by'impeshyi harimo impungiramirara, intsindagirabigega, n'inkangabagisha.
Ati 'Izo mvura zifite icyo zivuze. Tuzihuza n'ibipimo byafashwe tugasanga ko izo mvura zabagaho.'

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meteo-rwanda-yasobanuye-inkomoko-y-imvura-igwa-mu-mpeshyi