Kaminuza ni inzu z'uruherekane zubatswe mu ishusho y'urukiramende ku buryo iyo winjiyemo iburyo n'ibumoso uba ugoswe n'imiryango icumbikamo abapangayi ariko iyo ukomeje imbere usanga hafunze, bituma aho wanyuze winjira ari naho unyura usohoka.
Abazi izi nzu kuva kera bavuga ko zubatswe mu 1996 na 1997 hakoreshejwe imbaho, ariko ngo nyuma nyirayo yaje gukuraho imbaho ateraho umucanga.
Nimwitonze Issa utuye mu Mudugudu wa Kadasomwa, Akagari ka Kadasomwa mu Murenge wa Kamembe, ari naho hari ako gace kitwa Kaminuza yabwiye IGIHE ko aho hantu nubwo bahita kuri Kaminuza mu by'ukuri nta kaminuza ihari ahubwo ari inzu zikodeshwa.
Avuga ko izo nzu zabanje guturwamo n'abakozi ba Leta bavuyemo hayobokwa n'abagore n'abakobwa bibana bakora uburaya.
Ati "Abo bagore bamaze kuhagera rero bitewe na ya mico yabo, abantu batambutse bakabaza bati ese hariya ni ku mashuri, noneho za ndaya kubera ko zashakaga abakiliya, zikavuga ngo oya, aha ni kuri univerisite iyo ushaka kuminuza uza kuminuriza aha ngaha, ni uko izina kaminuza ryafashe".
Indaya zabaga muri iyi nzu zageze aho zitangira kujya ziteza akavuyo, umugabo ugiyeyo zikamwambura, hagahora induru.
Nimwitonde nk'umuntu wari ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu yahamagaye nyiri inzu amugezaho icyo kibazo cy'uko izo ndaya ziteza umutekano muke, nyiri inzu amubwira ko umutekano awumushyize mu maboko.
Ni uko izo ndaya zatangiye kugenda zirukanwa muri izo nzu.
Imiryango yavuyemo indaya kuri ubu ituyemo abantu bakora akazi gatandukanye mu mujyi wa Rusizi.
Umwe mu bagore bakora uburaya bagituye muri Kaminuza yabwiye IGIHE ko ahatuye kuva mu 2008, avuga ko we impamvu yahasigaye kandi nawe ari indaya ari uko adateza akavuyo.
Ati "Njye umukiliya anyishyura mbere kandi nkamwishyuza ayo twavuganye. Bariya batezaga akavuyo hari ubwo biterwa n'uko baba bashaka kwishyuza umukiliya amafaranga menshi, cyangwa umukiliya kubera ko aba atamwishyuye mbere yamara gukora ibyo akora akanga kwishyura".
Uyu mugore w'abana babiri ukora uburaya avuga ko aha hantu hatangiye kwitwa Kaminuza ahatuye.
Ati "Impamvu bahise Kaminuza ni uko habaga hari abakobwa benshi bambaye mu buryo butamenyerewe".
Aka gace kiswe Kaminuza gaturanye n'ahitwa Kazarusenya naryo rikomoka ku bagore bakora uburaya kuko umugabo wahageraga yahatsemberaga utwe bikarangira urugo rwe rukuru rusenyutse.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkomoko-y-izina-kaminuza-ryahawe-agace-k-i-rusizi