Agahimbazamusyi k'abaganga kagiye kujya gatangirwa rimwe n'umushahara - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho ku wa 14 Nyakanga 2025, ubwo Minisiteri y'Ubuzima yisobanuraga ku bibazo byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024.

Visi Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana imikoreshereze y'Imari n'umutungo bya Leta, PAC, Murumunawabo Cecille, yagaragaje ko ibijyanye n'agahimbazamusyi gahabwa abaganga birimo ibibazo byinshi.

Ati 'Igenzura ryagaragaje ko mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena, Minisiteri y'Ubuzima yateganyije ingengo y'imari ingana na miliyari 5,2 Frw ijyanye n'agahimbazamusyi ariko mu itangwa ryayo igenzura ryagaragaje intege nke.'

Raporo igaragaza ko agahimbazamusyi k'abaganga katinze hagati y'iminsi 201 n'iminsi 565, mu gihe Minisiteri yatinze gutanga ubusabe muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ngo itange aka gahimbazamusyi, iminsi iri hagati ya 29 na 205.

Minecofin yo yatinze gutanga aya mafaranga hagati y'iminsi 24 n'iminsi 364.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuzima, Iyakaremye Zachee, yabwiye PAC ko bari gukora ku buryo agahimbazamusyi k'abaganga kazajya gatangirwa rimwe n'umushahara.

Ati 'Tumaze iminsi dusaba ko agahimbazamusyi kahuzwa n'umushahara mu rwego rw'ubuzima. Abakozi bo kwa muganga agahimbazamusyi bahabwa bakagaherwa rimwe n'umushahara kandi uwishyura umushahara akaba ari na we wishyura agahimbazamusyi.'

Yavuze ko babiganiriyeho n'inzego zose bireba basanga ari byo byakemura ikibazo cy'agahimbazamusyi abakozi bo kwa muganga bemerewe bidasabye ko Leta ibaha make, andi agashakwa binyuze mu byo ibigo by'ubuvuzi bakorera binjiza.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisante, Iyakaremye Zachee yavuze ko hari gukorwa ku buryo agahimbazamusyi kazajya kishyurirwa rimwe n'umushahara



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agahimbazamusyi-k-abaganga-kagiye-kujya-gatangirwa-rimwe-n-umushahara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)