Impamvu umwarimu akora igeragezwa ry'umwaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibisobanuro yatanze ubwo MINEDUC yari mu biganiro bigaruka ku guteza imbere uburezi byabaye ku wa 31 Nyakanga 2025.

Itegeko rivuga ko umukozi wa Leta wese utangiye akazi, ageragezwa mu gihe cy'amezi atandatu, aho umuyobozi we wo mu rwego rwa mbere asuzuma imikorere ye ku bijyanye n'ubushobozi, imyitwarire n'imyifatire mu kazi.

Igihe umukozi atangiye igerageza agomba kumenyeshwa mu nyandiko n'umuyobozi ubifitiye ububasha, inshingano ze n'ibyo asabwa kubahiriza.

Umukozi wa Leta uri mu igeragezwa agira uburenganzira bw'ibanze nk'ubw'umukozi wa Leta warangije neza igeragezwa.

Uwarangije igeragezwa mu butegetsi bwa Leta mu gihe cy'amezi atandatu nibura, ntiyongera kugeragezwa iyo atangiye akandi kazi gasa n'ako yakoraga.

Iyo igihe cy'igeragezwa kirangiye rikagaragaza ko umukozi wa Leta ashoboye akazi, ahita ahabwa akazi abimenyeshejwe mu nyandiko n'umuyobozi ubifitiye ububasha.

Mu burezi ho ntabwo ari uko bimeze kuko umwarimu ageragezwa umwaka.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko mu byerekeye uburezi, umwaka w'amashuri ari wo ugenderwaho, ungana n'amezi icyenda yo kwiga.

Ati 'Iyo utangiye umwaka wa mbere ni bwo uba ugeragezwa, ureba uko ibintu bigenda. Iyo unarangije uwo mwaka uragenzurwa hakarebwa uko ibintu byagenze, ufashwa agafasha. Umwaka w'ishuri ni rwo rugero rw'ifatizo. Ni yo mpamvu ibintu tubibara mu mwaka w'ishuri.'

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa abarimu barenga ibihumbi 120 barimo abigisha ubumenyi rusange n'abigisha imyuga n'ubumenyingiro.

Itegeko rivuga ko iyo igeragezwa rigaragaje ko uwageragejwe adashoboye akazi, ahita asezererwa nta mpaka n'umuyobozi ubifitiye ububasha.

Icyakora, umuyobozi ubifitiye ububasha ashobora gusubirishamo igeragezwa mu gihe kitarenze amezi atatu bitewe n'impamvu zigaragara kandi zisobanutse.

Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana yagaragaje impamvu mwarimu akora imenyereza ry'umwaka mu gihe abakozi ba leta ari amezi atandatu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-mwarimu-akora-igeragezwa-ry-umwaka-mu-gihe-abandi-bakozi-ba-leta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)