Hari imirasire karemano nk'ituruka ku zuba, hakaba n'indi ituruka ku ikoranabuhanga ryakozwe na muntu harimo nka X-rays yifashishwa mu buvuzi, nk'igihe umuntu anyuzwa mu cyuma ngo harebwe uburwayi afite imbere mu mubiri, aho yakwifashishwa mu kuvura indwara zimwe na zimwe nko gushiririza kanseri n'ibindi.
Mu buvuzi, hari n'igihe biba ngombwa ko baguha ikintu umira kikajyana ya mirasire mu mubiri, cyangwa ukagiterwa mu rushinge hagamijwe kugira amakuru yimbitse ku burwayi ufite mu rugingo runaka.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'Ishami ry'Umutekano n'Ubugenzuzi bw'ibikorwa birimo ingufu za nucléaire mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), Tuyisenge Jean de Dieu, yasobanuye ko mu Rwanda 'radiations' zikoreshwa cyane mu rwego rw'ubuvuzi no mu nganda.
Yagize ati ''Mu Rwanda imirasire myinshi ikoreshwa mu buvuzi ndetse navuga ko ari igice kimaze gutera imbere muri ubwo buryo kiri no gutera imbere ku buryo bufatika. Mu myaka mike ishize itarenze 10, ibikoresho byo kwa muganga bikoresha imirasire bimaze kwiyongera cyane. Ariko uko byiyongera ni na ko ubugenzuzi bwiyongera.''
Mu buvuzi, imirasire ikoreshwa cyane yaba mu gusuzuma ndetse no kuvura indwara. Ingufu za 'radiations' kandi zifite umumaro urimo no kuba zabyazwa amashanyarazi, kwifashishwa mu kujyana icyogajuru mu kirere ndetse kigatindayo kugeza kigeze ku ntego y'icyatumye cyoherezwayo, gutwara imodoka n'ibindi binyabiziga ndetse n'ibindi.
'Radiations' zikoreshejwe nabi zatera ibirimo kanseri
Ubwoko bwa 'radiations' (nature), aho zaturutse, ingano yazo n'igihe zamaze ku kintu runaka cyangwa ku mubiri w'umuntu ndetse n'ikindi kinyabuzima, byatuma zangiza.
Urugero nko mu buvuzi, unyujijwe mu cyuma ukamara mo igihe kirenze icyo ugomba kumaramo, bishobora kukuviramo gushya, ndetse na kanseri ishobora kuzigaragaza nyuma y'igihe kirekire.
Tuyisenge yavuze ko imikoreshereze ya 'radiations' mu nganda zo mu Rwanda itaragera ku rugero rwo hejuru ngo biteze akaga.
Ati ''Hari inganda nke zikoresha ikoranabuhanga rishingiye kuri iriya mirasire, ariko yo ku rwego rwo hasi cyane ku buryo nta kibazo na kimwe iteje.''
Inganda zirimo izikora ibinyobwa, ni zo zifashisha ingufu z'imirasire mu Rwanda nko mu gihe cyo kugenzura ibipimo n'ingano y'ibyashyizwe mu macupa.
'Radiations' kandi ziri kwifashishwa mu Rwanda mu buhinzi aho zikoreshwa gutunganya imbuto y'imyumbati, kuko mu minsi yashize icyo gihingwa cyibasiwe cyane n'uburwayi butandukanye, biturutse ku mihindagurikire y'ikirere.
Ziri gukoreshwa kandi mu igerageza ryo kugenzura ahaturuka amasoko y'amazi, cyane cyane mu bice bikunze kubura amazi mu Rwanda.
Ni mu rwego rwo kumenya ingano y'amazi ari munsi y'ubutaka, intera ari ho n'uko bayageraza ku baturage. Hari n'imishinga irimo iyo kubyaza 'radiations' ingufu z'amashanyarazi.
Kugeza ubu RURA ni rwo rwego mu Rwanda rugenzura imikoreshereze ya 'radiations'. Uru rwego kandi runafasha mu guhugura abakozi b'ibigo n'inzego zikoreshwamo 'radiations'.
RURA ishishikariza buri wese ko aramutse acyeka ko mu gace runaka 'radiations' ziri gukoreshwamo nabi, yatanga amakuru kuri uru rwego ndetse n'izindi nzego nka polisi, ku buryo hakumirwa kare ingaruka mbi zazo.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iby-ingenzi-ku-mikoreshereze-ya-radiation-mu-rwanda