Ibihugu bya Afurika byasabwe guteza imbere ubushakashatsi no korohereza abakora igeregeza ry'imiti - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umushinga uzakorera mu bihugu bine bya Afurika birimo u Rwanda, Tanzania, Zimbabwe na Nigeria.

Umugabane wa Afurika ufite ikibazo cyo kugira ubuke bw'ibikorwa by'ubushakashatsi n'uburyo bwo gukora isuzuma ry'umuti cyangwa urukiko mbere y'uko bitangira gukoreshwa kuko biri kuri 2% gusa.

Zimwe mu mbogamizi zigaragazwa zishingiye kuba usanga ibihugu bitinda kwemerera uburenganzira ibigo bishaka kubikoreramo.

Uyu mushinga watangijwe mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo, gukuraho izo mbogamizi ndetse no kugerageza kwimakaza ugukorera mu mucyo, gushyira imbaraga mu bushakashatsi n'ibindi bitandukanye.

Umuyobozi mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima OMS muri Afurika, Kwasi Nyarko, yavuze ko uyu mushinga uzafasha mu kuziba icyuho cyakundaga kugaragara muri Afurika ku bijyanye no gukora ubugenzuzi bw'imiti n'ubushakashatsi.

Ati 'Ni umushinga w'ingenzi kuko ureba cyane ku buryo bwo kunoza amabwiriza n'ubunyamwuga muri Afurika mu bijyanye no gukora igerageza ry'imiti. Ni ingenzi kuko muri Afurika dufite umutwaro ukomeye w'indwara zirimo iz'ibyorezo, indwara zitandura kurusha ibindi bice by'Isi.'
Umuyobozi mu Ishami rishinzwe Ubushakashatsi mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, Eric Remera, yavuze ko uzafasha mu kunoza uburyo ubushakashatsi bukorwa, ubuzima bw'umuntu butabangamiwe.

Ati 'Icyo uyu mushinga uje gufasha, ni ukugira ngo iryo suzuma ryihutishwe, rikorwe neza, rikorwe n'abantu babizi kandi habeho no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho. Ibihugu byinshi usanga bisaba igihe kinini ngo ubushakashatsi bwemererwe gukorwa ariko u Rwanda ruri mu bihugu biri kwihutisha kugira ngo ukeneye gukora ubushakatsi icya ngombwa kiboneke bidatinze.'

Yavuze ko kuri ubu mu Rwanda bitwara nibura iminsi 67 mu kwihutisha kwemerera abashaka gukora ubushakashatsi mu gihe hari aho usanga bitwara n'imyaka ibiri.

Mu Rwanda uyu mushinga uzajya ukorana n'inzego zitandukanye zirimo n'Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw'ibiribwa n'imiti Rwanda FDA, n'izindi.

Umushakashatsi akaba n'Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Jeanine Condo, yasobanuye ko ibihugu bishobora gutinda kwemerera ababikoreramo ubushakashatsi no kugerageza imiti kubera imiyoborere mibi, yemeza ko u Rwanda rwamaze gutera intambwe nziza.

Ati 'Biterwa n'uko ibihugu biteye, hari ibyo bahora batubwira buri gihe by'imiyoborere, kugira ngo akazi gakorwe neza kandi kagende neza kandi mu gihe gito.'

Umuyobozi w'Inama Nkuru y'Ubushakashatsi mu by'Ubuvuzi muri Zimbabwe, Tendayi Kureya, yashimangiye ko bigiye kubafasha korohereza ibigo by'abakora ubushakashatsi, guhuza ubukorwa ku buryo butanga umusaruro ndetse no kwimakaza ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.

Umuyobozi w'Ikigo gitanga ubujyanama mu koroshya uburyo bwo gukora igerageza ry'imiti n'inkingo, Multi-Regional Clinical Trials, Barbara E. Bierer, yashimangiye ko ibihugu bikwiye koroshya imikorere yabyo ku buryo himakazwa ubushakashatsi buteye imbere mu buvuzi.
Ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy'imyaka ibiri ukaba waratewe inkunga n'ibigo birimo Gate Foundation na Garnet Partners.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'abaturutse mu bihugu bizakorerwamo uwo mushinga
Ibihugu bya Afurika byasabwe guteza imbere ubushakashatsi no korohereza abakora igeregeza ry'imiti
Umuyobozi mu Ishami rishinzwe Ubushakashatsi mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Eric Remera, yasobanuye ko bizafasha ibihugu
Umuyobozi w'Ikigo gitanga ubujyanama mu koroshya uburyo bwo gukora igerageza ry'imiti n'inkingo, Multi-Regional Clinical Trials, Barbara E. Bierer, yashimangiye ko ibihugu bikwiye koroshya imikorere yabyo
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu myaka ibiri witezweho kunoza uburyo bwo gukora ubushakashatsi, gukora igerageza ry'imiti n'inkingo mu bihugu bya Afurika
Umushakashatsi akaba n'Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Jeanine Condo, yasobanuye ko ibihugu bishobora gutinda kwemerera ababikoreramo ubushakashatsi no kugerageza imiti kubera imiyoborere mibi

Amafoto: Rusa Prince




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihugu-bya-afurika-byasabwe-guteza-imbere-ubushakashatsi-no-korohereza-abakora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)