Ibibanza 6200 byahuye n'ingaruka z'ibishushanyo mbonera byimbitse bitubahirije icy'Umujyi wa Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu biganiro n'Abadepite bagize Komisiyo y'Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n'Ibidukikije ku wa 15 Nyakanga 2025, bagaruka ku bibazo byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta.

Iyi raporo igaragaza ko hagati ya Nyakanga 2021 na Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Kigali hakozwe ibishushanyo mbonera byimbitse (physical plan) 19 byakozwe hadakurikijwe igishushanyombonera cy'Umujyi wa Kigali, bigira ingaruka ku bibanza 6242.

Bimwe muri ibi bibanza biri mu bice by'amanegeka, ahanyura za ruhurura, ahanyura imiyoboro minini y'amazi n'amashanyarazi ndetse n'ahandi hatagenewe guturwa.

Ubugenzuzi bwagaragaje ko hari impushya icyenda zatanzwe ahantu hatagenewe guturwa, bikaba bishyira mu kaga ubuzima bw'abaturage.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'ubutaka, Marie Grace Nishimwe, yavuze ko igishushanyo mbonera cyimbitse cyemezwa n'Inama Njyanama kandi biba bigomba kuba byubahiriza igishushanyombonera cy'umujyi.

Ati 'Ibishushanyo mbonera byimbitse bijya kwemezwa na Njyanama biba bigomba kuba bikurikiza n'ubundi igishushanyo mbonera ndetse n'icy'igihugu ariko ubu hari amabwiriza mashya turi gukora azasimbura ayo twari dufite, azasohoka bitarenze mu cyumweru gitaha aho noneho twongereyemo uburyo Leta yajyaga ifasha abaturage gukora ibi bishushanyo byimbitse aho noneho n'ikigo cy'ubutaka kizajya cyemeza [non objection] ku busabe bw'abaturage bwamaze kugezwa mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere kugira ngo duhuze ibyifuzo by'abaturage ndetse n'ibindi bishobora kubahirizwa mu mitunganyirize y'umujyi.'

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko ibishushanyo mbonera mbere hari ahantu hari hagenewe imiturire ariko nyuma hagatangazwa ibindi bihagenewe.

Ati 'Mu gihe icyo cyemejwe kigomba kuhashyirwa abaturage bahafite ubutaka bisaba kubegera, iyo batarabuturaho, basabwa kuhashyira icyo giteganywa kuri icyo gishushanyo mbonera cyimbitse ariko iyo babutuyeho ubwo harebwa uburyo bashobora guhabwa ingurane hakurikijwe amategeko abigenga.'

Kuva mu 2019 hari hashyizweho ingamba zo gukora ibishushanyombonera byimbitse ku buso bwa hegitari 8361 ariko hamaze gutunganywa ubuso bungana na hegitari 4.061.

Kuba ubuso bwakozwe ari buto byatumye hari ibyangombwa 6.176 byatanzwe ahantu hatari hakorerwa ibishushanyombonera byimbitse.

Meya Dusengiyumva yavuze ko ibyakozwe mu cyiciro cya mbere babikuyemo amasomo ku buryo mu bihe biri imbere intego zizashyirwaho zizagendera ku bimaze gukorwa.

Biteganyijwe ko mbere y'uko igishushanyo mbonera cyimbitse cyemezwa hazajya habanza gukosora imbibi z'ubutaka bwa buri muturage ku buryo buri wese aba afite ubuso bwe uko bungana kugira ngo bitazateza ibibazo nyuma.

Umuyobozi Mukuru wa NLA, Marie Grace Nishimwe yahishuye ko hari amabwiriza mashya ateganya uko ibishushanyombonera byimbitse bizajya byemezwa inzego zose zibihuriyeho
Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yahamije ko ahantu hose hashyirwa ibijyanye n'igishushanyombonera
Depite Muzana Alice (iburyo) na Speciose Ayinkamiye, Perezida na Visi Perezida ba Komisiyo bagaragaje ko abaturage bakwiye gufashwa kumenya kare ibijyanye n'ibyo ubutaka bwabo bwagenewe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibanza-6200-byahuye-n-ingaruka-z-ibishushanyombonera-byimbitse-bitubahirije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)