Ni mu kiganiro yatanze ku wa 20 Nyakanga 2025 agiha urubyiruko rugera kuri 150 rwaturutse mu bigo by'amashuri atandukanye rurimo abanyeshuri bo muri kaminuza 35.
Bari mu nama izwi nka 'Young Leaders Breakfast Network Gathering' yebereye i Kigali yateguwe n'Ihuriro ry'abayobozi bakiri bato muri Afurika (Africa Youth Leadership Forum), hagarukwa ku ndangagaciro zikwiriye zifasha umuyobozi kuzana impinduka nziza.
Yerekanye urugendo rw'u Rwanda rw'iterambere ndetse n'indangagaciro zarufashije gutera imbere, avuga ko ubuyobozi atari imyanya abantu bahabwa mu nzego ahubwo ari umuhate wo guharanira ukuri no gukorana ubumuntu.
Brig Gen Rwivanga yavuze ko buri Munyarwanda akwiriye kurangwa n'indangagaciro zituma umuntu afata ibyemezo bikwiriye kuko ahazaza h'Igihugu hashingiye kuri zo.
Ati 'Ese amahitamo yawe ajyanye n'amahame yawe? Ugomba guhagarara ku cyiza, ukita ku bandi mbere y'uko wita ku nyungu zawe bwite.'
Brig Gen Rwivanga kandi yagaragaje ko ntacyo bimaze gukora cyane ariko umuntu ntiyite ku buzima bwe bwite, asaba urubyiruko kubaho ubuzima bufite intego, burangwa n'ikinyabupfura, bakirinda kwijandika mu nzoga zibangiriza ubuzima.
Yasabye urubyiruko kwigira ku rwagize uruhare mu kubohora u Rwanda, abereka ko iyo bakomeza kuba mu buhungiro ntibafate iya mbere ngo bitange kugira ngo u Rwanda rubohorwe, ubu haba havugwa indi nkuru.
Ati 'Bari bafite imyaka nk'iyanyu, kuva kuri Perezida wacu wari mu myaka 30, nubwo wenda ashobora kuba yarabasumbagaho gato, abayobozi mu ngabo mubona bari mu myaka nka 50 muri biriya bihe [banganaga nkamwe], ese dushobora gukora nk'ibyo bakoze uyu munsi? Imyaka ni imibare, mushobora gukora ibintu byinshi.'
Brig Gen Rwivanga yasabye urubyiruko gukunda Igihugu ndetse bikava mu magambo ahubwo bikagaragarira mu bikorwa bya buri munsi, abereka ko n'ibihugu ubu bikize ndetse by'ibihangange, abagize uruhare muri iryo terambere bahereye ku gukunda igihugu.
Ati 'Kunda igihugu cyawe bitari mu magambo gusa ahubwo [bigaragarire] mu bikorwa bya buri munsi. Abo mu bihugu byateye imbere na bo bahere ku gukunda igihugu.'
Yaberetse ko aho bajya kwiga hose ndetse bakagira impamyabumenyi z'ikirenga, bakwiriye guhora bibuka kuza gushora imari mu Rwanda mu buryo bwo guteza imbere aho bakomoka.
Brig Gen Rwivanga kandi yagaragaje ko kugira ngo umuntu akomeze kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu, bimusaba ubushake, kubahiriza inshingano bigaherekezwa n'ikinyabupfura.
Ati 'Buri Munyarwanda wese cyane cyane urubyiruko rufite inshingano zikomeye zo kwimakaza indangagaciro mu byo akora.'
Yasabye ko Abanyarwanda bakwiriye kubaha igihugu binyuze mu kwitwara neza, kugikunda ndetse no kwimakaza ubumwe, ibizatuma hagerwa ku Rwanda rwifuzwa.


