Ernesto Ugeziwe wamamaye kuri RBA yagizwe umunyamuryango wa Recording Academy - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 10 Nyakanga 2025 nibwo iki kigo gikomeye ku Isi kizwiho gutegura ibihembo bya Grammy, cyatangaje abanyamuryango bashya 3.600, barimo 2.600 bafite uburenganzira bwo gutora n'abandi 1.000 badafite ubwo burenganzira.

Ni igikorwa gikorwa buri mwaka hagamijwe kongera ubwiganze bw'abagore, Abirabura n'urubyiruko muri iyi sosiyete isanzwe iri mu zubashywe ku rwego rw'Isi yose.

Ugeziwe ubu usigaye abarizwa muri Amerika, yatangaje ari ishema kuri we, ariko na none ashimira abantu barimo Umunyarwanda Tuma Basa ukorana na Google, cyane cyane kuri Youtube ndetse na Alexandra Cutler-Fetkewicz usanzwe ari Perezida wa Recording Academy Philadelphia Chapter, aho iri shami ryita ku bahanzi n'abakorera umuziki mu bice bya Pennsylvania, Delaware n'Amajyepfo ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati 'Mwarakoze cyane Tuma Basa na Alexandra Cutler-Fetkewicz ndetse n'itsinda ryose rya Philly Chapter ku nama, ubufasha n'inkunga mwampaye. Ntabwo nari kubigeraho ntabafite! Ndanezerewe cyane kandi mfite ishema ryo kwifatanya n'itsinda rishya ry'abanyamuryango ba Recording Academy 2025, umuryango mpuzamahanga w'abahanzi n'abandi bafite uruhare mu buhanzi mu buryo bw'umwuga, bose hamwe bagira uruhare mu kurushaho kuwubaka no kuwuteza imbere.'

Yakomeje agaragaza imihigo afite nk'umuryamuryango mushya, ati 'Nk'umunyamuryango mushya, ngiye kugira ijwi mu gutora no kugena uko ibihembo bya Grammy bitangwa ndetse no kugira urubuga rwanjye rwo kuvuganira uruganda rw'umuziki, gushyigikira bagenzi banjye no gukomeza gutera imbere mu rugendo rwanjye.'

Agaragaza ko igikomeza Recording Academy ari ubudasa bwayo. Ati 'Nishimiye cyane gutanga ibitekerezo byanjye no kugira uruhare mu guteza imbere ubuhanzi n'ubuhanga buhanitse mu muziki ku rwego rw'Isi.'

Ernesto Ugeziwe uretse kuba umunyamakuru, ni umujyanama, umuyobozi wa gahunda zitandukanye ndetse afite ibikorwa by'ubushakashatsi n'imishinga itandukanye y'ubukangurambaga ku rubyiruko. Ni umwe mu bashinze ikigo cya Afro Hub Entertainment gitegura ibitaramo muri Amerika.

Uyu musore yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2016.

Ernesto Ugeziwe yagizwe umunyamuryango wa Recording Academy
Ernesto Ugeziwe yagaragaje ko yishimiye iki gikorwa mu buryo budasanzwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ernesto-ugeziwe-wamamaye-kuri-rba-yagizwe-umunyamuryango-wa-recording-academy

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)