Amaduka yegereye isoko rya Rwamagana yafunzwe ba nyirayo basabwa kubaka inzu zigeretse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ntangiriro z'uku kwezi nibwo Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bwatashye ku mugaragaro isoko rya Kijyambere ryubatswe mu Murenge wa Kigabiro, ryuzuye ritwaye miliyari 2,8 Frw.

Abafite amaduka yakorerwagamo ubucuruzi azengurutse iri soko bahise bahabwa iminsi 15 yo kuba bafunze inzu zabo ndetse Akarere kari kashakiye imiryango 25 aba bacuruzi mu kubafasha kubona aho bakorera.

Kuri ubu iki gikorwa cyamaze gushyirwa mu ngiro aho amaduka yose azengurutse iri soko yamaze gufungwa kugira ngo hatangire imirimo yo kubaka inzu zigeretse.

Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Rwamagana, Mujyambere Louis de Montfort, yabwiye IGIHE ko iki cyemezo cyafashwe cyo gufunga amaduka ngo bavugurure Umujyi ari ibintu bari baraganiriyeho n'abikorera.

Ati ' Ni ibintu twagiye tuvugaho igihe kinini, hashize imyaka myinshi tubivuzeho ubu abacuruzi bari kureba uko bagana banki ngo zibahe amafaranga babashe kubaka inzu zijyanye n'igihe, ariko natwe nka PSF turi kureba ko nta mbogamizi bahura nazo kugira ngo tubafashe ibyashoboka.''

Nkusi Martin ucururiza mu miryango mishya y'isoko rya Rwamagana, yavuze ko kuba barakuwe mu nzu zishaje babyishimiye, avuga ko biteze ko aho bakoreraga hazubakwa inzu nshya zijyanye n'igihe.

Ati 'Twabyakiriye neza, twarabyishimiye kuko ahantu twakoreraga ntabwo hari hajyanye n'igihe. Zari inzu zishaje zitakijyanye n'igihe ukurikije aho u Rwanda rugeze. Inzu batuzanyemo zirimo amarange mashya, ubu turashimira ubuyobozi bwaduhaye inzu nshya dukoreramo.''

Tuyishimire Jean Claude yavuze ko kuba barimuwe, babyakiriye neza kuko ngo inzu bakoreragamo zari zishaje cyane.

Yavuze ko bafite icyizere ko inyubako nshya bimukiyemo z'isoko zizababera nziza bakanabona abakiliya benshi.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, aherutse kuvuga ko nyuma yo kubaka isoko rigezweho bari bateguje abafite inzu z'ubucuruzi zirikikije ko bagomba kubaka inzu zigeretse mu kubahiriza igishushanyo mbonera.

Yavuze ko banafashe abacuruzi, bakabatembereza indi mijyi nka Musanze, Huye n'ahandi bareba uko abandi bagiye bubaka inzu zijyanye n'igihe.

Amaduka yose azengurutse isoko rya Rwamagana yamaze gufungwa kugira ngo hubakwe inzu zigezweho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amaduka-yegereye-isoko-rya-rwamagana-yafunzwe-ba-nyirayo-basabwa-kubaka-inzu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)