Abapolisi 240 bagiye koherezwa mu butumwa muri Sudani y'Epfo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biteganyijwe ko aba mbere muri aba Bapolisi bazahaguruka mu Rwanda ku wa 24 Nyakanga 2025 berekeza muri Sudani y'Epfo, aba nyuma bakazagenda ku wa 8 Kanama 2025. Barimo abagore 35 n'abagabo 205.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n'Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yabasabye guhorana ikinyabupfura n'ubunyamwuga mu butumwa bazakora, no guharanira kurangwa n'indangagaciro nyarwanda kuko u Rwanda ari igihugu cyamenyekanye ku guharanira amahoro.

Abapolisi 240 bagiye koherezwa muri Sudani y'Epfo bazasimbura abari bariyo 240.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n'Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza yasabye abapolisi bagiye mu butumwa bw'amahoro kuzarangwa n'ubunyamwuga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-240-bagiye-koherezwa-mu-butumwa-muri-sudani-y-epfo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)