Uyu muhango waranzwe n'ibirimo kugaragaza mu buryo bw'ikoranabuhanga ibyo u Rwanda rwagezeho n'ibihakorerwa ndetse abitabiriye bagize umwanya wo kwihera ijisho imbyino z'urubyiruko zigaragaza umuco Nyarwanda.
Umuyobozi w'Umuryango w'Abanyarwanda baba muri Mali, Alida Faraya, yagarutse ku mateka y'urugamba rwo kubohora igihugu, anashima ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Faraya yagaragaje ko nyuma yo guhagarika Jenoside, intego y'ubuyobozi bw'u Rwanda yari ukubaka amahoro n'umutekano, ubumwe bw'Abanyarwanda, ubutabera bwunga, guha Abanyarwanda ijambo mu bibakorerwa, bakagira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure nta vangura iryo ari ryo ryose.
Umwe mu nararibonye z'Abanyarwanda ukorera muri Mali, Ruberintwari Merchiade, mu butumwa bwe, yashimye ubufatanye n'ubuvandimwe biranga Abanyarwanda batuye muri Mali aho mu bihe bitandukanye, bakunze kugira uruhare muri gahunda z'Igihugu.
Yatanze urugero kuri gahunda bagizemo uruhare zirimo gahunda yo gushaka amacumbi aboneye harwanywa nyakatsi, gahunda yo kugeza umuriro w'amashanyarazi kuri benshi (cana challenge), kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye, gufasha abigeze kugirwaho ingaruka n'ibiza n'izindi gahunda zinyuranye.
Yabasabye gukomeza kugaragaza no kumenyekanisha amateka n'umuco by'igihugu cyabo aho batuye muri Mali. Yagararutse kandi kuri byinshi byagezweho muri iyi myaka 31 ishize u Rwanda rubohowe, ari mu mibereho myiza y'abaturage, ubukungu, ibikorwaremezo bigezweho, ikoranabuhanga n'ibindi, byose bishingiye ku mahoro n'umutekano u Rwanda rufite.
Uyu mugabo yasoje ashishikariza abitabiriye iki gikorwa gusura u Rwanda bakirebera inzira yarwo mu iterambere.





