Abanyarwanda batuye muri Mali bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhango waranzwe n'ibirimo kugaragaza mu buryo bw'ikoranabuhanga ibyo u Rwanda rwagezeho n'ibihakorerwa ndetse abitabiriye bagize umwanya wo kwihera ijisho imbyino z'urubyiruko zigaragaza umuco Nyarwanda.

Umuyobozi w'Umuryango w'Abanyarwanda baba muri Mali, Alida Faraya, yagarutse ku mateka y'urugamba rwo kubohora igihugu, anashima ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Faraya yagaragaje ko nyuma yo guhagarika Jenoside, intego y'ubuyobozi bw'u Rwanda yari ukubaka amahoro n'umutekano, ubumwe bw'Abanyarwanda, ubutabera bwunga, guha Abanyarwanda ijambo mu bibakorerwa, bakagira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure nta vangura iryo ari ryo ryose.

Umwe mu nararibonye z'Abanyarwanda ukorera muri Mali, Ruberintwari Merchiade, mu butumwa bwe, yashimye ubufatanye n'ubuvandimwe biranga Abanyarwanda batuye muri Mali aho mu bihe bitandukanye, bakunze kugira uruhare muri gahunda z'Igihugu.

Yatanze urugero kuri gahunda bagizemo uruhare zirimo gahunda yo gushaka amacumbi aboneye harwanywa nyakatsi, gahunda yo kugeza umuriro w'amashanyarazi kuri benshi (cana challenge), kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye, gufasha abigeze kugirwaho ingaruka n'ibiza n'izindi gahunda zinyuranye.

Yabasabye gukomeza kugaragaza no kumenyekanisha amateka n'umuco by'igihugu cyabo aho batuye muri Mali. Yagararutse kandi kuri byinshi byagezweho muri iyi myaka 31 ishize u Rwanda rubohowe, ari mu mibereho myiza y'abaturage, ubukungu, ibikorwaremezo bigezweho, ikoranabuhanga n'ibindi, byose bishingiye ku mahoro n'umutekano u Rwanda rufite.

Uyu mugabo yasoje ashishikariza abitabiriye iki gikorwa gusura u Rwanda bakirebera inzira yarwo mu iterambere.

Byari ibyishimo muri ibi birori cyane ko ababyitabiriye bishimiye kubona imbyino zigaragaza umuco Nyarwanda
Ibi birori byaranzwe n'imbyino zigaragaza umuco Nyarwanda
Iki gikorwa cyitabiriwe n'Abanyarwanda batuye muri Mali n'inshuti z'u Rwanda
Habayeho gusangira umutsima mu rwego rwo kwishimira imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-muri-mali-bizihije-umunsi-wo-kwibohora-ku-nshuro-ya-31

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)