Umwaka wa 2027 ushobora gusiga Abanyarwanda batekesha gaz methane yo mu Kivu - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Yabigarutseho kuri uyu wa 3 Kamena 2025 ubwo yaganiraga na Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari hagamijwe kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu korohereza abaturage kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije.

Dr. Uwamariya yagaragaje ko hari intambwe yatewe mu myaka irindwi ishize kuko ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y'ingo (EICV7) bwagaragaje ko ingo zikoresha ibicanwa bibungabunga ibidukikije mu Rwanda zageze kuri 5,4% mu 2024 zivuye kuri 1% mu 2017.

Ubushakashatsi bwakorewe ku ngo 15066 bugaragaza ko 75% by'ingo zo mu Rwanda zigitekesha inkwi, mu gihe 18,8% zikoresha amakara. Ingo 0,6% zo zitekesha ibisigazwa by'imyaka bahinze, na ho abatekesha gaz cyangwa biogaz n'amashanyarazi ni 5,4%.

Ingo ziri mu mujyi wa Kigali zitekesha gaz zingana na 23%, mu gihe izitekesha amakara ari 59% na ho abagitekesha inkwi ni 17%.

Senateri Mugisha Alexis yagaragaje ko kuba abakoresha gaz bakiri bake bishingiye ku giciro cyayo gikomeje gutumbagira, abaza aho umushinga wo gukoresha gaz methane mu guteka warengeye.

Minisitiri Dr. Uwamariya yemeje ko uwo mushinga uri mu bihanzwe amaso ko ushobora gutuma umubare w'abakoresha ibicanwa byangiza ibidukikije ugabanuka kuko gaz yaba iboneka mu gihugu.

Ati 'Icyo twitezeho igisubizo kirambye ni gaz methane yo mu kiyaga cya Kivu yahindurwamo iyo gutekesha kandi aho bigeze uyu munsi biratanga icyizere. Ibi nibiramuka bikunze turabibona nk'igisubizo kirambye.'

Yakomeje ati 'Byatuma u Rwanda rugabanya ingano ya gaz rutumiza hanze kuko nabyo birahenda ndetse bikanoroshya igiciro cy'ubwikorezi nacyo cyazamutse kuko ihenda rya gaz rijyana n'ibyo byose. Tugize umugisha tukabona gaz yo mu Kivu byagabanya ku buryo bugaragara ikoreshwa ry'ibicanwa byangiza ibidukikije.'

Yavuze ko biteganyijwe ko gaz methane yazatangira gukoreshwa nibura mu 2027.

Yavuze kandi ko nimara gutunganywa hazaherwa ku bigo by'amashuri nk'ibikenera ibicanwa byinshi n'ibindi bigo.

U Rwanda rufite intumbero yo kugabanya umubare w'abakoresha ibicanwa birimo inkwi n'amakara, bikagera nibura ku kigero cya 42% bitarenze mu 2030. Muri iyo gahunda biteganyijwe ko ruzakoresha nibura miliyari 1,37 z'Amadolari.

U Rwanda kandi ruri kubaka ibigega bya gaz yo gutekesha bibika ibilo miliyoni 15, ibizafasha igihugu kubika ikoreshwa mu rwego rwo kwirinda izamuka rya hato na hato ry'ibiciro.

Hanateganyijwe kandi gahunda yo gushyiraho uburyo abantu bashobora kujya bagura gaz ku kilo nabyo bishobora kuzafasha mu kuganya ibicanwa biva ku biti.

Umwaka wa 2027 ushobora gusiga Abanyarwanda batekesha gaz methane yo mu Kivu
Ibiciro bya gaz yo gutekesha bigenda birushaho gutumbagira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rushobora-gutangira-gukoresha-gazi-methane-mu-guteka-mu-2027

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 16, July 2025