
Ni nyuma y'isesengura ryakozwe nyuma y'imyaka itatu iryo shami risubijweho, bikagaragara ko abize ubuforomo bakemuye ikibazo cy'ubuke bw'abaganga kigihangayikishije urwego rw'ubuzima mu Rwanda.
Iyi gahunda yari yarahagaritswe mu 2007, yongeye gusubukurwa mu 2021, hagamijwe kuvuguta umuti w'ibibazo by'ubuke bw'abakozi bo mu nzego z'ubuvuzi barimo abaforomo n'ababyaza.
Aba mbere muri iyo gahunda nshya barenga 200 basoje amasomo mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024, bashyirwa mu bigo nderabuzima bitandukanye mu gufasha mu itangwa rya serivisi z'ubuvuzi.
Umwe muri abo ni Abayo Benise woherejwe mu Kigo Nderabuzima cya Kayenzi giherereye mu Karere ka Kamonyi.
Ati 'Nshobora gukorera mu isuzumiro, gutanga imiti, nshobora gukora mu nzu z'ababyeyi, ngakurikirana abagore batwite n'ibindi. Bifasha mu kwihutisha serivisi n'umuturage akabona ko yitaweho.'
Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Kanyenzi, Ikuzwe Clement, yavuze ko 'Badufasha muri serivisi hafi ya zose, ari ugusuzuma arakora ukabona arabishoboye, gutanga imiti n'ibindi. Hongerewe umubare w'abiga iyi gahunda byafasha mu gutanga serivisi.'
Umuyobozi ushinzwe imyigishirize mu guteza imbere abakozi muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Menelas Nkeshimana, yavuze ko ubusanzwe muri iyo gahunda hinjiragamo abari hagati ya 600 na 700 ariko bashaka ko mu mwaka utaha imibare yazamuka byibuze ikagera kuri 1000.
Ati 'Birasaba ko dufungura andi mashuri mashya. Hari ari gukorerwa isuzuma kugira ngo na yo abashe kwigisha ayo masomo. Hari nk'ikigo nderabuzima cyangwa ivuriro ryabaga rifite umuforomo umwe. Uwo rero akwandikira amanywa n'ijoro.'
Mu Rwanda hari amashuri 18 yigiisha ubuforomo ku rwego rw'amashuri yisumbuye. Mu mwaka utaha biteganywa ko azongerwa byibuze akaba 24. Umubare w'abo banyeshuri na wo uziyongera byibuze buri mwaka hajye hasoza abanyeshuri 1000.
Usoje muri iyo gahunda aba afite amahitamo abiri, guhita akomeza muri kaminuza cyangwa akabanza kujya mu kazi, akazakomeza ayo masomo nyuma.
U Rwanda rufite gahunda yo gukuba abaganga inshuro enye mu myaka ine, ibizarufasha kubona abakora kwa muganga bahagije, abaganga bane bakajya bita ku barwayi 1000 bavuye kuri umwe wita kuri abo barwayi uyu munsi.
Mu myaka 30 ishize u Rwanda rwakoze uko rushoboye ngo serivisi z'ubuvuzi zitezwe imbere, haba mu kongerera ubumenyi abazitanga no kongera umubare wabo. Nk'ubu abaganga bavuye kuri 30 bagera ku barenga 2500, biba uko no ku baforomo n'ababyaza bavuye kuri 383 bagera ku barenga ibihumbi 15.
