U Rwanda rugiye gukura abandi barimu muri Zimbabwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 19 Kamena 2025, mu kiganiro yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, cyagarutse ku bikorwa bya Guverinoma byagezweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda.

Mu rwego rw'uburezi yagaragaje ko mu gihe kitageze ku mwaka hubatswe ibyumba by'amashuri birenga ibihumbi 22, hanongerwa umubare w'abarimu mu mashuri yose.

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yabajijwe igisubizo Leta ifite ku kibazo cy'abarimu bigisha mu mashuri ariko badafite ubumenyi buhagije mu rurimi rwigishwamo rw'Icyongereza.

Yavuze ko iki kibazo kizakemurwa n'abarimu bari kurangiza mu mashuri nderabarezi bigishwa n'abarimu bavuye muri Zimbabwe kandi mu gihe kiri imbere hazavanwayo n'abandi.

Ati 'Mwumvise ko twazanye abarimu bo muri Zimbabwe, abo twazanye ndetse n'ubu turashaka kuzana abandi.'

Biteganyijwe ko abarimu bazaturuka muri Zimbabwe kuri iyi nshuro babarirwa muri 150, bakiyongera ku bandi 154 bageze mu gihugu.

Ati 'Abo twazanye buriya abenshi ni abigisha Icyongereza mu mashuri yigisha uburezi kugira ngo abarezi bazavamo bazabe bavuga Icyongereza neza. Ni yo mpamvu dufite amashuri yitwa TTC [Nderabarezi] yigisha abarimu, ni yo twashyizemo imbaraga tuyaha n'ibikoresho, no mu kubaka amashuri twayahaye umwihariko kugira ngo tuyahe ibikoresho bihagije, hajyemo n'abarimu babigishe [muri uyu mwaka w'amashuri] tugiye kugira abarimu noneho bazasohoka bafite ubushobozi bwo kwigisha mu Cyongereza neza nubwo ari mu mashuri abanza ariko uwo mubare ntuzaba uhagije kuko amashuri ya TTC dufite ni 16 gusa,'

Abarimu bo mu Rwanda bazatsindwa Icyongereza bazasimbuzwa

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yagaragaje ko abarimu bari mu burezi bazajya bakora ikizamini nyuma yo kwiga imyaka ibiri ugitsinze akaguma mu kazi, na ho utsinzwe agahita asimbuzwa.

Ati '[TTC] ntabwo zasohora abarimu bashobora guhita bigisha mu mashuri yose y'u Rwanda. Tuzagenda tubasimbuza igihe abariga muri TTC bazi Icyongereza bazasohoka ubu n'abazakurikiraho.'

Yongeyeho ko 'Hari gahunda dufite yo gutanga imyaka ibiri ku barimu bari mu kazi ubu bakajya biga Icyongereza hanyuma bagakora ikizamini, ugitsinze akaguma mu bwarimu, utagitsinze bikaba bivuze ko noneho adashobora kuguma mu bwarimu kuko noneho adashoboye kwigisha mu rurimi rwo kwigisha. Iyo gahunda izamara imyaka itatu ariko bazajya big ishwa imyaka ibiri banigisha, wakwerekana ko udashoboye kwigisha mu Cyongereza ukaba werekanye ko udashoboye kuba umwarimu.'

Raporo yakozwe na Banki y'Isi mu 2018, yagaragaje ko hakenewe cyane amahugurwa y'abarimu mu Cyongereza kuko 38% by'abigisha kuva mu wa Mbere kugira mu wa Gatatu ari bo bonyine bari bafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza.

Inyandiko yasohowe na Minisiteri y'Uburezi ku wa 26 Gashyantare 2024, igaragaza ko 'Abarimu 4% gusa mu basanzwe bigisha bafite ubumenyi kuva ku bwo hagati kugeza ku bwisumbuye mu Cyongereza, ari na rwo rurimi rwifashishwa mu kwigisha.'

Mu 2008 ni bwo hafashwe icyemezo cyo guhindura ururimi rukoreshwa mu kwigisha, biva ku Gifaransa biba Icyongereza.

Mu 2011, kwigisha mu Cyongereza byemejwe ko bizajya bihera mu mwaka wa kane w'amashuri abanza, abo mu myaka itatu ya mbere bakigishwa mu Kinyarwanda, gusa byaje kongera guhinduka mu 2019, hasubizwaho gahunda yo kwigisha mu Cyongereza kuva mu mwaka wa mbere w'amashuri abanza kuzamura.

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yahamije ko umwarimu uzananirwa Icyongereza azasimbuzwa
Inteko Rusange imitwe yombi yashimye ibyo Guverinoma yakoze
Abadepite n'Abasenateri bagaragaje ibibazo abaturage bafite bifuza ko bikemurwa

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-gukura-abandi-barimu-muri-zimbabwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)