Rutsiro: Bane bakoraga ubucukuzi butemewe batawe muri yombi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bafatiwe mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Gihira mu Mudugudu wa Kararo, mu bugenzuzi bwakozwe, aho amakuru agera kuri IGIHE ari uko bafatanywe bimwe mu bikoresho bakoreshaga birimo ibitiyo, amapiki n'amatindo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango, Bisangabagabo Sylvestre, yahamirije IGIHE aya makuru avuga ko bose bajyanywe muri transit center ya Murunda kwigishwa.

Ati 'Ni byo koko twafashe abantu bane bacukuraga amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko, ubu barimo kwigishwa muri Transit Center i Murunda kugira ngo bagirwe inama ndetse bigishwe birushijeho.'

Gitifu Bisangabagabo yakomeje avuga ko ibi bikorwa byangiza ibidukikije kandi n'umutekano w'ababyishoramo utaba wizewe kuko iyo hagize ugiriramo ikibazo cy'impanuka nta bwishingizi aba afite bityo basaba ko abaturage babyirinda bakajya gusaba akazi mu bakora ubucukuzi bwemewe.

Transit Center ya Murunda ubu icumbikiwemo abagabo bagera ku 120 n'umugore umwe.

Abagabo batatu n'umugore umwe bo mu Karere ka Rutsiro bafungiye muri 'Transit Center' ya Murunda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-bane-bakoraga-ubucukuzi-butemewe-batawe-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)