Babitangaje ku wa 4 Kamena 2025, ubwo Ikigo Spiro gicuruza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi muri Afurika cyafunguraga ishami mu Karere ka Rusizi.
Mu myaka itatu ishize Spiro itangiye gukorera mu Rwanda, imaze gutanga moto hafi 4000.
Ni nyuma y'aho u Rwanda rwihaye intego yo kugabanya moto zikoresha lisansi mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Nsabimana Joseph umaze imyaka itanu ari umumotari, by'umwihariko akaba amaze amezi abiri atangiye gutwara moto ya Spiro, yavuze ko mu byiza amaze kubona kuri izi moto harimo no kumufasha kuzigama amafaranga yakoreshaga mu kumena amavuta agitwara moto zikoresha lisansi.
Ati "Buri kwezi najyaga mu igaraje nkishyura ibihumbi 12 Frw yo kumena amavuta, urumva ko mu mwaka nishyuraga ibihumbi 144 Frw. Iyo ukoresheje izi moto za Spiro, ayo mafaranga urayizigamira akaguteza imbere."
Nsabimana yashimye Leta y'u Rwanda yatekereje kuzana izi moto, avuga ko icyifuzo asangiye na bagenzi be bazikoresha ari uko sitasiyo zongera umuriro muri batiri zagezwa ahantu henshi.
Umuyobozi w'Ishami ry'Ubucuruzi muri Spiro, Shanton Ngabire, yavuze ko muri uyu mwaka bateganya gutanga moto ibihumbi 25 zirimo n'iziriho igabanyirizwa. Ibi bizajyana no kubaka sitasiyo 400 zifashishwa mu kongera umuriro muri batiri za moto.
Ati 'Rusizi ni ko karere ka mbere ko mu Ntara y'Iburengerazuba dufunguyemo ishami, mwarakoze guhitamo Spiro. Turateganya kongera sitasiyo nk'uko mwabisabye, ndabizeza ko ahantu hose moto ishobora kugera tuzahashyira sitasiyo, ntabwo tuzaguma kuri kaburimbo gusa."
Moto za Spiro zifite umwihariko w'uko zikoranye ikoranabuhanga rya GPS ku buryo umuntu ayikwibye, uhamagara ku cyicaro bakayihagarika aho igeze, nyirayo akajya kuyihafata.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe guteza imbere Ishoramari n'Umurimo mu Karere ka Rusizi, Nsekarije Venuste, yahaye ikaze Spiro mu Karere ka Rusizi, avuga ko moto zayo ziri mu murongo igihugu cyihaye wo kutangiza ibidukikije.
Ati 'Abamotari nabashishikariza kuzitabira kuko nk'uko mugenzi wabo yabiduhayemo ubuhamya, izi moto zirunguka ugereranyije n'izikoresha ibikomoka kuri peteroli."
Mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, hamaze gushyirwa sitasiyo enye zongera umuriro muri batiri z'izi moto, mu bice birimo Bugarama, Kamembe, Ntendezi, Nyamasheke ndetse hari indi igiye kubakwa ku Buhinga.
Uretse Umujyi wa Kigali, utundi turere tumaze gufungurwamo amashami ya Spiro ni Rwamagana, Kayonza, Muhanga na Rusizi gusa biteganyijwe ko mu gihe cya vuba hazafungurwa andi mashami aharimo mu karere ka Karongi na Musanze.




