
Umurambo we wagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kamena 2025, mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Bahimba ho mu Mudugudu wa Kagera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyundo, Nyiransengiyumva Monique yabwiye IGIHE ko iperereza rikomeje ku cyaba cyateye uru rupfu.
Ati 'Nibyo koko Gisubizo yasanzwe yapfuye, ari mu murima w'icyayi. Iperereza ku cyaba cyateye uru rupfu rirakomeje.'
Yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.
Hari amakuru IGIHE yamenye ko nyakwigendera yaba yiyahuye kuko hafi ye hasanzwe umuti ukoreshwa mu kwica udukoko mu myaka uzwi nka 'rocket'.