RCS mu nzira zo gutangiza ikoranabuhanga mu gusura abagororwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024 igaragaza ko muri za gereza hari amafaranga yohererejwe abagororwa arenga miliyoni 453 Frw yabuze ba nyirayo.

Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo Ushinzwe Imari n'Igenamigambi, SP Francis Rudakemwa yabwiye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'Imari n'Imitungo bya Leta ku wa 30 Kamena 2025 ko amafaranga asigaye atarabonerwa beneyo arenga gato miliyoni 4 Frw.

Yavuze ko hakoreshejwe ubukangurambaga mu bantu basura ababo bakabwira abagororwa nimero zayohereje ariko ubu bari gutegura uburyo bw'ikoranabuhanga aya mafaranga azajya acungwamo.

Ati 'Uyu munsi RCS irimo gukorana na MTN kugira ngo badukorere porogaramu ya mudasobwa [application] yihariye yo koherezaho amafaranga y'abagororwa ku buryo igusaba amakuru utayuzuza amafaranga akakugarukira.'

Hari n'umushinga wa e-Huza uteganyirijwe kuzafasha abantu kujya basaba gusura ababo binyuze ku ikoranabuhanga.

Ati 'Dufite umushinga witwa e-Huza irimo gukorerwa ku Igororero rya Nyarugenge. Ni umushinga uzakora ku gucunga amafaranga y'abagororwa, gusura, aho umuntu azajya abisaba byanashoboka hagakorwa na e-visit ariko harimo n'ingingo y'amafaranga aho konti y'umugororwa izaba ari nomero y'urubanza rwe.'

RCS ihamya ko e-Huza n'umushinga wa App ya MTN byaba igisubizo ku bibazo bitandukanye by'amafaranga yohererezwa abagororwa bamwe bakayabura.

Mu Rwanda habarurwa gereza 13, umunani muri zo zirimo abagabo na ho ebyiri zivanzemo abagore n'abagabo mu gihe imwe igororerwamo abana.

Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo Ushinzwe Imari n'Igenamigambi muri RCS, SP Francis Rudakemwa, yavuze ko bagiye gutangiza ikoranabuhanga rizafasha gucunga amafaranga yohererezwa abagororwa
RCS yasabwe gushyira imbaraga mu kubyaza umusaruro ibikorwa byayo
Abadepite bagize PAC bagaragaje ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kubahiriza inama z'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rcs-mu-nzira-zo-gutangiza-ikoranabuhanga-mu-gusura-abagororwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)