Iki gikorwa cyiswe 'Festival of Sports Rotary Edition' cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Kamena 2025, cyitabirwa n'abarimo Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Ibrahim Zanna, n'abandi.
Igitekerezo cy'iki gikorwa cyatangijwe na Dunia Heis ubarizwa muri Rotary Club Kigali Virunga, ariko ashyigikirwa n'urubyiruko rutandukanye rufite umutima wo gufasha abarwayi ba kanseri.
Hari gukusanywa miliyoni 57 Frw yo kugura imodoka izajya ivana abarwayi aho bacumbikirwa mu Murenge wa Kinyinya, bakagezwa ku Bitaro bya Kanombe, aho bafashirizwa n'abaganga, ikanabatahana.
Ni Imodoka izaba ikoresha amashanyarazi, mu rwego rwo kurushaho kugabanya amafaranga agenda mu ngendo z'aba barwayi, ahubwo ajye mu bindi nk'uko byagarutsweho na Perezida ucyuye igihe wa Rotary Club Kigali Virunga, Duniah Jacqueline.
Ati 'Twahisemo kugura imodoka ngo abarwayi babone uko bagera ku bitaro, noneho amafaranga twashyiraga mu kubategera, adufashe kongera umubare w'abo dufasha uyu munsi kuko abakeneye ubufasha ni benshi cyane.'
'Ntabwo tuzagarukira ku modoka gusa kuko uyu munsi hari abarwayi barenga 100 bakeneye ko tubacumbikira ariko aho dufite hakira abari hagati ya 27 na 30. Inyubako na yo ikeneye kwagurwa.'
Umwe mu rubyiruko rwagize uruhare mu gutegura 'Festival of Sports Rotary Edition', yavuze ko ari igikorwa kizahoraho mu rwego rwo gushaka inkunga yo gufasha abababaye.
Ati 'Uyu munsi twakoze iki gikorwa kirimo na siporo, ariko nanone turifuza ko tuzajya tugikora kenshi kugira ngo tuzamure umubare w'ubushobozi twafashisha abababaye cyane cyane abarwaye kanseri badafite amikoro.'
Imibare y'Ikigo gikusanya imibare kuri kanseri ku Isi, Globocan igaragaza ko mu Rwanda abantu 7000 basangwamo kanseri buri mwaka, igahitana abarenga 50%.
![]()
Urubyiruko rwashimishije benshi mu bikorwa byateguwe byo gushaka imodoka izajya igeza abarwayi ba kanseri aho bivuriza
![]()
Urubyiruko rwasusurukije abari muri iki gikorwa binyuze mu mbyino gakondo
![]()
Bamwe mu bakina Cricket bari bitabiriye
![]()
Umwe mu bari bahagarariye Rotary Club Kigali Virunga, Masterjerb Birungi Paul, yashimye umuhate w'urubyiruko mu gutegura ibikorwa byo gufasha
![]()
Urubyiruko rwateguye iki gikorwa rubifashijwemo na Rotary Club Kigali Virunga
![]()
Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, yagaragaje ko yishimiye iki gikorwa
![]()
Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Ibrahim Zanna, yitabira kenshi ibikorwa bya Rotary Club
![]()
Iki gikorwa cyabereye kuri International School of Kigali
![]()
Ababikira bita ku barwayi ba kanseri
![]()
Habayeho umwanya wo gutombora ibihembo bitandukanye
![]()
Umulisa Joselyne ari gutanga ubuhamya bwe
![]()
Umwe mu bafashijwe n'ababikira kwivuza kanseri
![]()
Fitnesspoint yitabiriye igaragaza ibikorwa byayo
![]()
Umulisa Joselyne yatanze ubuhamya bwe agaragaza ko kurokoka kwe kwamuhishuriye ko agomba kubera abandi uw'umumaro
![]()
Umulisa Joselyne yakiriwe muri Rotary Club Kigali Virunga
![]()
Onyekachi Ugwu ni umwe mu rubyiruko rwagize uruhare runini mu itegurwa ry'iki gikorwa
![]()
Rotary Club Kigali Virunga ifasha ababikira kwita ku barwayi ba kanseri
![]()
Ababishoboye bacinyaga akadiho
![]()
Uwatye inkunga iki gikorwa yagize uruhare mu gufasha abarwayi ba kanseri
![]()
Abaterankunga aboneyeho kwamamaza ibikorwa byabo
![]()
Umukino wa Pickle Ball washyizwe mu izifashishwa muri iki gikorwa
![]()
Hari hateguwe uburyo abana bishimana n'ababyeyi
![]()
Amakipe y'umupira w'amaguru yari yiteguye guhangana
![]()
Umukino wa Fencing urushaho gukundwa n'uruyiruko
![]()
Uwihoreye Tufaha yafashije ababyifuza kwiga gukina Fencing
![]()
Bamwe bahisemo gukina umukino wa Tennis
![]()
Ababikira basanzwe bita ku barwayo ba kanseri bari batumiwe muri uyu muhango
![]()
Uwihoreye Tufaha usanzwe yigisha Fencing yarimo afasha urubyiruko
![]()
Umukino wa Fencing na wo wari wateguwe
![]()
Urubyiruko rwigishijwe gukina umukino wa Cricket
![]()
Umukino wa Cricket na wo wari wateguwe ku bawifuza
![]()
Hari abahisemo gukina umupira w'amaguru
![]()
Bamwe mu rubyiruko bidagadura binyuze mu mukino wa Basketball
![]()
Wari umunsi w'ibyishimo kuri benshi bawitabiriye
![]()
Umukino wa Basketball ni umwe mu yakiniwe muri iki gikorwa
![]()
Abaterankunga batandukanye bagize uruharee mu ishyirwa mu bikorwa rya Festival of Sports Rotary Edition
![]()
Ni igikorwa urubyiruko rwatanze imbaraga zose ngo kibeho
![]()
Umwe mu bari abayobozi ba gahunda za 'Festival of Sports Rotary Edition'
![]()
Urubyiruko rwateguye iki gikorwa rwiganjemo abanyeshuri
![]()
Urubyiruko rwagaragaje ko rufite umutima wo gufasha
![]()
Abanyamuryango ba zimwe muri Rotary Club ziri mu Mujyi wa Kigali bifatanyije n'abandi mu gukusanya amafaranga yo kugura imodoka igenewe abarwayi
![]()
Rotary Club yifatanyije n'urubyiruko gutgura iki gikorwa
Amafoto: Isaac Munyemana
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-club-n-urubyiruko-rw-abagiraneza-bari-gukusanya-miliyoni-57-frw-yo-kwita