RFI mu nzira zo kwagurira ibikorwa mu bihugu 12 bya Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Lt Col (Rtd) Dr. Karangwa Charles yabwiye IGIHE ko kuri ubu abaturage, inzego n'ibigo nyafurika bigana icyo kigo bikeneye servisi zacyo bikomeje kwiyongera.

Abo bakigana ariko baza nk'abakiliya ku giti cyabo kuko nta mikoranire yihariye iri hagati y'u Rwanda n'ibihugu abo bakiliya baturukamo ku bijyanye na serivisi z'ibimenyetso bya gihanga baba baje gusaba muri RFI.

Ibyo ni byo byatumye bimwe mu bihugu atifuje gutangaza amazina bisaba ko habaho imikoranire na RFI kugira ngo serivisi zayo zigere ku bazikeneye muri ibyo bihugu mu buryo buboroheye.

Lt Col (Rtd) Dr. Karangwa yagize ati 'Muri Afurika, tumaze kwagura umubare w'ibihugu bikoresha serivisi zacu kuko ibigera kuri 12 byaduhaye ubusabe bwo gukorana. Ubusabe twabugejeje ku buyobozi bukuru bw'igihugu turi kubikoranaho kuko bisaba amikoro, hari n'ibikorwa bya RFI byazajya gukorerwa muri ibyo bihugu.'

Uwo muyobozi yasobanuye ko iyo mikoranire niyemezwa, bitazaba bivuze ko RFI igiye gufungura amashami muri ibyo bihugu, ahubwo hazafungurwa ibiro bizajya bikusanyirizwamo ibyo abakiliya basabira serivisi noneho bizanwe i Kigali, ibisubizo byabyo bazabibonere kuri ibyo biro.

Ati 'Muri ibyo bihugu twajya dushyiraho ahantu ho kujya dukusanyiriza ibyo abakiliya bakeneyeho serivisi noneho kuko indege za RwandAir zijyayo, zikabizanira rimwe tukabipima. Ibisubizo nibijya bimara kuboneka tuzajya tubishyira muri 'system' yacu babibonere ha handi babitangiye bitabaye ngombwa ko baza i Kigali.'

Lt Col (Rtd) Dr. Karangwa yongeyeko ko abakiliya b'Abanyafurika baza mu Rwanda kwaka serivisi za RFI kuri ubu babarirwa mu bihumbi 20 bo mu bihugu bitandukanye.

RFI yashinzwe mu Ukwakira 2016 ari Laboraratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera ariko nyuma iza kwaguka iba ikigo gitangirwamo serivisi 12 zitandukanye mu by'ibimenyetso bya gihanga.

Ni cyo kigo cyonyine muri Afurika gitangirwamo izo serivisi icya rimwe kuko ibindi bihugu kuri uyu mugabane usanga mu nzego zabyo hari nka laboratwari ipimirwamo kimwe mu bimenyetso bya gihanga ibindi bikajya gupimirwa ahandi.

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Lt Col (Rtd) Dr. Karangwa Charles yavuze ko ibihugu 12 byabasabye ko bakwagurirayo ibikorwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rfi-mu-nzira-zo-kwagurira-ibikorwa-mu-bihugu-12-bya-afurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)