RCS yasabwe gufasha abo igorora kuzibukira ingengabitekerezo ya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabivuze ku wa 11 Kamena 2025, ubwo abayobozi n'abakozi ba RCS, bari mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi n'abagororwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yabifatanyije no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Ndatsikira yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bizafasha RCS kurushaho kunoza inshingano zayo, ndetse bibafashe kugorora abagororwa bakoze Jenoside bagifite ingengabitekerezo guhinduka.

Yagize ati 'Abenshi bari aha basobanuriwe amateka ndetse berekwa n'ibimenyetso by'ibyabaye, rero bagomba kugenda bagasobanurira abagifite ingengabitekerezo cyane mu bo bagorora, na bo bakamenya ko ibyo bavuga bihabanye n'ukuri, kugira ngo twese tugire umujyo umwe wo kuvuga ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi.'

RCS yasuye ibice byose bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanurirwa amateka ya Jenoside kuva itegurwa kugeza ihagaritswe.

Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yavuze ko mu bakozi bazanye higanjemo abakiri bato kugira ngo basobanukirwe amateka ababyeyi babo baciyemo ndetse babafashe gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati 'Urubyiruko ruri mu gihe gikomeye cy'ikoranabuhanga, aho amakuru asohoka aba ari menshi, rero tubasaba gusura urwibutso bakaganiriza abantu bakuru badafite ingengabitekerezo ya Jenoside, kugira ngo babasobanurire bamenye ibyo bafata n'ibyo barwanya kuri iryo koranabuhanga.'

Umukozi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Christian, yavuze ko kwibuka ari ugusubiza agaciro abishwe Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gufata mu mugongo imiryango itaragize amahirwe yo gushyingura ababo bazize Jenoside.

Yagize ati 'Kuva mu 1959 kugeza mu 1994 Abatutsi barishwe ariko ntibashyinguwe, ndetse n'imiryango yabo ntiyagize amahirwe yo kubashyingura. Abashyinguwe aha ni abagiye bakurwa mu byobo n'ahandi, kuza kubibuka gutya ni ukubasubiza agaciro bambuwe nk'abantu ndetse no gukomeza imiryango igifite intimba yo kuba itaragize amahirwe yo gushyingura ababo.'

Kugeza ubu hibukwa abakozi 18 bahoze bacunga gereza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, baguye mu bice bitandukanye by'igihugu.

Abakozi ba RCS basabwe kwigisha abagororwa bakazibukira ingengabitekerezo ya Jenoside
Abakozi ba RCS bunamiye Abatutsi barenga ibihumbi 250 bazize Jenoside bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kigali
Igikorwa cyo kwibuka abishwe muri Jenoside cyitabiriwe n'abo mu miryango y'abahoze ari abakozi ba RCS
Abakozi ba RCS bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na RCS, hacanywe urumuri rw'icyizere
Komiseri ushinzwe ubushakashatsi muri IBUKA, Ndatsikira Evode, yifatanyije na RCS kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umukozi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Christian, yunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rcs-yasabwe-gufasha-abo-igorora-kuzibukira-ingengabitekerezo-ya-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)