PAC yatamaje umukozi wa RAB wabeshye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho ku wa 30 Kamena 2025 ubwo RAB yisobanuraga kuri Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu (PAC) ku bibazo byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024.

Abadepite bagaragaje ko mu mishinga yadindiye harimo uw'ikigo cyo gutuburiramo icyororo cy'amafi uteganyijwe gukorera i Nyamagabe.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Telesphore Ndabamenye, yavuze ko icyadindije umushinga ari uko bimwe icyangombwa cyo kubaka kubera kudasobanukirwa imiterere y'inyubako bashakaga kubaka.

Ati 'Ikigo gituburirwamo amafi n'ubundi kigomba kuba mu mazi. Bavugaga ko ari mu gishanga cyane, ni ku mbibi z'igishanga haza kuvukamo ikibazo cy'uruhushya rwo kubaka Akarere gatinda kwemera, kavuga ko katatanga uruhushya rwo kubaka kuri uwo mushinga ku nyubako ziri mu gishanga.'

RAB igaragaza ko habanje gusabwa icyangombwa kijyanye n'isuzumangaruka ku byerekeye kurengera ibidukikije hamwe no gusubiramo inyigo y'umushinga kugira ngo nibazamura inyubako bizakorwe nta gusubira inyuma.

Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi n'ikoranabuhanga mu guteza imbere ubworozi muri RAB, Dr. Fabrice Ndayisenga abajijwe aho uyu mushinga ugeze yabanje kuvuga ko iki kigo cyari kigenewe gutuburirwamo amafi cyatangiye gukora.

Ati 'Byaratangiye ubu bigeze kuri 50%'

Depite Niwemahoro Wassila yahise avuga ko uyu mushinga bawusuye mu minsi ishize ndetse mu bitabye PAC harimo abantu bari kubaka iyi nzu, ku buryo bashobora kuvuga ukuri ku bihabera kuko basanze nta bikorwa byari byatangira.

Ati 'Kiriya kigo icyo kidufasha ni uko amafi y'icyororo duha abatubuzi kuva aho umufatanyabikorwa yari amaze gufata Kigembe twagombaga gushaka ahantu ibyuzi n'ahandi hantu aba akorera ni yo mpamvu twashoboye gushaka ahantu tubasha kubika uriya mutungo kuko kuwutakaza byari kudusubiza inyuma igihe kirekire mu kongera kubona andi mafi y'icyororo.'

Hari ababeshye PAC

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yagaragaje ko nta bikorwa bikorerwa i Nyamagabe ahagombaga kuba hari abana b'amafi.

Gusa Dr. Ndayisenga we yemeje ko amafi ahari i Nyamagabe ndetse hari ibikorwa bihakorerwa.

Ati '[Nyamagabe] turayikoresha, icyo navuze ariya mafi kuyabungabunga ni cyo kintu cy'ingenzi, kuba arimo akabasha kororwa ari na yo babasha gukuraho icyororo.'

Depite Muhakwa yongeye kubaza ati 'i Nyamagabe ariyo?' Ndayisenga arasubiza ati 'ariyo nyakubahwa Perezida. Hari ibyuzi, amafi aba ari mu byuzi.'

Visi Perezida wa PAC, Murumunawabo Cecile yahise abaza ati 'icyo mwagombaga kuhakoresha murakihakorera?'

Dr. Ndayisenga yahise avuga ko bidakorwa neza 100% kubera impamvu zitandukanye zirimo ibitaranozwa.

Ku rundi ruhande umwe mu bakozi bakorera ahakorerwa uyu mushinga yavuze ko ibikorwa byo kubungabunga abana b'amafi i Nyamagabe bitari byatangira kuko 'inyubako itararangira ikiri mu ku kubaka umusingi.'

Uyu mukozi yavuze ko ikibazo cyabayeho ari uko havuguruwe inyigo y'icyubakwa.

Depite Muhakwa yahamije ko imikoranire muri iki kigo iri ku rwego rwo hasi kuko 'abari aho ibikorwa bikorerwa bati 'ntishobora gukora kubera ko hari ibidatunganyije, uwo muri kumwe mu biro i Kigali ati irakora. Ni inshuro ya kabiri habayeho kuduha amakuru atandukanye.'

Dr Ndabamenye yavuze ko ubu bamaze kubona icyemezo cy'isuzumangaruka ku bijyanye no kutangiza ibidukikije hasigaye kubona uruhushya rwo kubaka.

Nta gihe kizwi iki kigo kizatangirira gukora nubwo bigaragazwa ko icyororo cy'amafi cyahoze aho bakoreraga kigihari.

Ubuyobozi bwa RAB bwiyemeje kubaka ikigo cya Nyamagabe bikurikije amategeko yo kurengera ibidukikije
RAB yaranzwe no kwivuguruza ku bikorwa bimwe bavuga ko bikora ahandi bikaba bidakora



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pac-yatamaje-umukozi-wa-rab-wabeshye-ko-ikigo-gituburirwamo-amafi-i-nyamagabe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)