Amakuru avuga ko yatawe muri yombi ku wa 19 Kamena 2025, akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyamasheke ari na ho akomoka.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yabwiye IGIHE ko uyu mukozi ari mu maboko y'ubutabera kugira ngo hamenyekane neza uruhare rwe muri Jenoside.
Ati 'Yafashwe n'inzego zibishinzwe ku wa 19 Kamena 2025, akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu rero akaba akurikiranwe n'ubugenzacyaha, ibindi birenzeho biri mu bubasha bwabo, twabibarekera bagakora akazi kabo. '
Hari amakuru avuga ko ubwo hatangiraga iperereza kuri we mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2025, yahise acika ubugenzacyaha, ariko akabiherekeresha kwaka ikiruhuko cy'uburwayi. Nyuma ngo yaje kugaruka mu kazi ari nabwo yahise atabwa muri yombi.
