Babisabwe ku wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025, ubwo ubuyobozi bw'Ikigo Irembo bwasuraga aba-agents bacyo bakorera mu Karere ka Nyagatare muri gahunda ya 'Ntuyarenze' yo kubashishikariza kubahiriza ibiciro byashyizweho no kurebera hamwe ibibazo baba bahura na byo mu kazi.
Umukozi ushinzwe mituweli mu Karere ka Nyagatare, Nshimiyumuremyi Ildephonse, yeretse aba ba-agents amakosa bakunze gukora arimo no guca amafaranga y'umurengera umuturage ubagannye, abasaba kubihindura bakagendera ku biciro bizwi batangiraho serivisi.
Ati 'Iyo umuturage aje kukureba ngo umufashe kwaka icyangombwa runaka, cyangwa umufashe kwishyura mituweli warangiza ukamwaka amafaranga y'umurengera uba umuhemukiye kandi rwose ubu tuzajya tunabashyikiriza inzego bireba zibakurikirane. Turabasaba kugendera ku biciro bizwi bidahindagurika.''
Yamfashije Cyuzuzo Carine ukorera Irembo mu Murenge wa Rwimiyaga, yavuze ko amahugurwa yajemo yamwunguye ibintu byinshi birimo gutanga serivisi nziza, kumufasha kubanza kumenya amakuru y'ingenzi ya serivisi agiye kwaka kandi ngo ntanarenze amafaranga agenwe.
Ati 'Batubwiye ko tutagomba kurenza amafaranga asabwa ya serivisi kandi ni byo tugiye kubyubahiriza kuko twabonye ko ubirengaho ashobora no kubifungirwa.''
Ndagijimana Étienne usanzwe ari umu-agent w'Irembo mu Murenge wa Matimba, we yagize ati 'Hano twahungukiye ibintu byinshi bishobora kudufasha mu kazi kacu ka buri munsi harimo kubahiriza ibiciro byashyizweho. Ubu njye icyo ngomba guhindura ni ukubahiriza ibiciro nkirinda kudaca amafaranga y'umurengera kandi ungannye nkamubikira amakuru ye neza.''
Umukozi w'Irembo ushinzwe aba-agents, John Butera, yavuze ko igikorwa cyo kubahuriza hamwe gisanzwe kibaho hagamijwe gusabana no kumva ibibazo bafite. Yavuze kuri ubu banatangiye gukangurira aba ba-agents kutarenza ibiciro biriho.
Ati 'Icya mbere na mbere dusaba aba-agents bacu ni uko bagomba kuba inyangamugayo mu kazi bakora kugira ngo bubake icyizere mu baturage babagana basaba serivisi z'Irembo. Turabasaba kandi kubahiriza gahunda yitwa 'Ntuyarenze'. Rero ayo mafaranga ntarengwa turabasaba kutayarenza, turanibutsa abaturage kujya bashishoza bakareba koko niba umuntu ugiye kubakira ari umu-agent wa Irembo.'
Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare hari aba-agents barenga 120 mu gihe mu gihugu hose barenga 5000.
Ubuyobozi bwa Irembo buvuga ko bufite intego yo kugeza aba-agents batatu muri buri kagari kugira ngo umuturage ahabwe serivisi adakoze urugendo rurerure. Kuri ubu serivisi 240 ni zo zitangirwa ku rubuga rwa Irembo.




