No kuduhisha imibiri ni urwango rubitera - Minisitiri Dr. Bizimana - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Yabigarutseho ku wa 14 Kamena 2024, ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 320 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yari yaragaragaye ubwo hacukurwaga umuyoboro w'amazi tariki ya 10 Mata 2025. Ni igikorwa cyabereye Rwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Mu kiganiro cyagarutse ku ruhare rw'amadini n'amatorero muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri Dr. Bizimana yagarutse ku icengezamatwara ryakozwe mu gihe cy'imyaka 38, Abahutu bigishwa ko umwanzi wabo wa mbere ari Umututsi, agaragaza ko byageze n'aho abana bica ba nyina.

Yagaragaje ko hari n'abagabo bishe abagore babo b'Abatutsikazi mu gutanga ingero ku Nterahamwe ko nta Mututsi n'umwe ugomba gusigara mu gihugu.

Yagize ati 'Ubukana n'ubugome bwageze aho abana bica ba nyina b'Abatutsikazi ngo baratanga urugero rw'uburyo Umututsi atagomba kubabarirwa. No kuduhisha imibiri ni urwango rubitera, ngenda henshi mu gihugu rero ni ikibazo dusanga hose.''

'Bene uru rwango ntabwo rupfa gushira ni yo mpamvu ababishe bakomeje kwanga kwerekana iyi mibiri, kubahendahenda mujye mubyihorera aho izajya ibonekera izajya ishyingurwa, iyo mubahendahenze bibatera imbaraga.''

Minisitiri Dr. Bizimana yakomeje avuga ko mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Mubuga hari umwicanyi witwaga Munyangabe Michel, akaba yari Perezida wa MDR Power muri Komini yitwaga Gishyita.

Ati 'We n'abahungu be bakoze ibintu by'agahomamunwa. Bagiye kwica bahera kuri nyina w'Umututsikazi undi na we ahera ku mugore we w'Umututsikazi barabica mu buryo bwo gutanga urugero ko nta Mututsi ugomba gusigara mu Rwanda. Uwo mubyeyi wazize urushako n'urubyaro rubi yitwa Nyirabayuru Margarethe.''

Minisitiri Dr. Bizimana yakomeje yavuze ko undi mwicanyi wakoze amahano nk'ayo ari uwitwa Eduard Niyitegeka uvuka i Cyangugu mu Karere ka Rusizi.

Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Niyitegeka akora mu ruganda rw'ibibiriti i Butare. Yavuze ko na we yabanje kwica umugore we w'Umututsikazi mu buryo bwo gutanga urugero ku Nterahamwe ko nta Mututsi uwo ari we wese ugomba gusigara mu Rwanda.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko kandi hari Abatutsi bari barahinduje Indangamuntu bigira Abahutu biranabahira harimo Kabalisa wabaye Perefe wa Butare, uyu kimwe n'abandi benshi barishwe kuko bari bazwi ko bahinduje ibyangombwa ariko ari Abatutsi.

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje uburyo abana bishe ba nyina babaziza ko ari Abatutsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-bishe-ba-nyina-kuko-ari-abatutsikazi-minisitiri-dr-bizimana-ku-bukana-bwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 29, July 2025