Mu 2023/24, miliyari 1,7 Frw zakoreshejwe mu kwishingira ibihingwa n'amatungo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amafaranga yifashishwa mu kurushaho gufasha abahinzi kwirinda ibihombo bituruka ku mihindagurikire y'ibihe n'izindi ngaruka zitandukanye ziza zitunguranye.

Mu 2019, u Rwanda rwatangije Gahunda y'Igihugu yo kwishingira ubuhinzi n'ubworozi (NAIS) izwi nka 'Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi', igamije kurengera ubuzima n'imibereho y'abahinzi n'aborozi binyuze mu gutanga ubwishingizi ku bihingwa n'amatungo.

Iyi gahunda igira uruhare rwa 40% mu kwishyura ubwishingizi, na ho umuhinzi cyangwa umworozi akiyishyurira 60% asigaye.

Kuva iyi gahunda yatangira, hatanzwe ubwishingizi bwa miliyari 4 Frw muri yo miliyoni 2,5 Frw amaze kwishyurwa abahinzi bahuye n'ibihombo bitandukanye.

Mu mwaka wa 2023/2024, Leta y'u Rwanda igarazagaza ko yashoye hafi miliyari 1,7 Frw mu gutuma NAIS igera ku ntego zayo.

Ni amafaranga yakoreshejwe mu kwishingira ibihingwa n'amatungo harimo inka 51.231, inkoko 214.499 n'ingurube 8.453.

Muri uwo mwaka kandi hishingiwe ibihingwa birimo umuceri uhinze kuri hegitari 24.636, ibigori kuri hegitari 5.690, ibirayi kuri hegitari 1.738, urusenda kuri hegitari 176, ibishyimbo byari kuri hegitari 784, soya zari zarahinzwe kuri hegitari 558, imyumbati kuri hegitari 43 n'imiteja yari ihinze kuri hegitari 368.

Mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi, Leta yashoye imari mu kuhira imyaka, aho hegitari 72.913 zashyizwe muri gahunda yo kuhira mu buryo bugezweho, bingana na 71% by'intego ya gahunda y'igihugu ya kane yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA 4).

Harimo kandi imisozi yashyizwemo amaterasi y'indinganire agera kuri hegitari 1.173.601, hagamijwe gukumira isuri no gufata amazi.

Muri gahunda ya leta yo kwihutisha iterambere rirambye, NST2 Leta y'u Rwanda izashora miliyoni 25$ (arenga miliyari 33,8 Frw) mu guteza imbere gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo.

Mu 2023/2024 hishingiwe ibirayi byari bihinze kuri hegitari 1.738
Mu 2023/2024 hishingiwe inka 51.231



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-2023-24-u-rwanda-rwatanze-miliyari-1-7-frw-mu-kwishingira-ibihingwa-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)