Minisitiri Nkulikiyinka yatunze agatoki ihohoterwa ryo mu kazi ritavugwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo ni bimwe mu byavugiwe mu nama yateguwe na Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (MIFOTRA), iy'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango n'izindi nzego, yigaga ku iyubahirizwa ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu kazi.

Minisitiri Nkulikiyinka yavuze ko aho abantu bakorera hagaragara ihohoterwa ritandukanye rigira ingaruka ku bakozi, ariko ikibazo kikaba ari uburyo abantu barikerensa abandi ntibarivuge uko bikwiye.

Ati 'Hari ihohoterwa mu kazi n'ikibazo cy'imyumvire aho abantu benshi bagira ngo guhohotera ni ugufata ku ngufu gusa. Umuntu ashobora kuguhohotera atagukozeho kubera amagambo akubwiye uko agufata n'ibindi bituma udatekana ngo ugire amahoro bigatuma n'umusaruro utagenda neza ku kazi.'

Nkulikiyinka kandi yavuze ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose ari icyaha gihanwa n'amategeko bityo ko abakozi bakwiye guhaguruka ariko nanone ko hari ikigiye gukorwa ku bakoresha.

Ati 'Dushaka gukangurira ibigo bya Leta n'iby'abikorera gushyiraho akanama gato gashinzwe kujya gakemura ibibazo byose by'uburenganzira butubahirizwa mu kazi n'ubw'umugore n'umukobwa bakagira aho bageza ibyo bibazo. Hazabaho kujya dusuzuma buri mwaka turebe aho tugeze mu kubyubahiriza. Turasaba abakoresha bose kubishyira mu bikorwa kuko bituma umusaruro wiyongera.'

Imibare yo mu 2022 y'Umuryango Transparency International Rwanda ku bijyanye na ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi igaragaza ko abagera kuri 39,30% bayatswe ariko ntibabiha agaciro ngo bagire icyo babikoraho.

Abagera kuri 20% mu batswe iyo ruswa y'igitsina ku kazi bo babibwiye abandi bakorana naho 15% mu bayatswe babibwira ubuyobozi bw'inzego bakoramo nanone abandi 15% babibwira abo mu miryango yabo.

Iyo mibare igaragaza kandi ko abagera kuri 9,40% mu bakwa ruswa y'igitsina ku kazi bo babimenyesheje inzego zirwanya ruswa naho abangana na 1,60% mu basabwe ruswa y'igitsina barabyemeye.

y'ubuyobozi abagera kuri 62.4% ni abagabo mu gihe 37.6% ari abgore naho abakora nk'abayobozi mu bigo by'ubucuruzi abagabo ni 58.7% mu gihe abagore ari 41.3%.

Abayobozi bitabiriye iyi nama baganiriye ku guteza imbere uburinganire n'ubwuzuzanye mu kazi
Inama ku iyubahirizwa ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu kazi yitabiriwe n'ingeri zinyuranye
Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Nkulikiyinka Christine yamaganye ihohoterwa rikorerwa mu kazi ntirivugwe nyamara rikagira ingaruka zikomeye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nkulikiyinka-yatunze-agatoki-ihohoterwa-ryo-mu-kazi-ritavugwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)