Abagize Rotary Club Rwanda basuye Urwibutso rwa Ntarama, biyemeza kwigisha ukuri n'amahoro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyamuryango ba Rotary Club Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ku wa 6 Kamena 2025 mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Basuye ibice bitandukanye bigize urwibutso basobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko mu Bugesera nk'ahantu hajyanwaga Abatutsi ngo bazaribwe n'isazi ya Tetse.

Abanyamuryango ba Rotary Club Rwanda banashyize indabo ku mva ziruhukiyemo abarenga 5000 mu Rwibutso rwa Ntarama ndetse barabunamira.

Umwanankabandi Mathilde yatanze ubuhamya bw'uburyo yarokokeye i Ntarama ku Kiliziya yaguyemo imbaga y'Abatutsi no mu rufunzo rwa Cyugaro ahazwi nka CND haguye abataramenyekana umubare.

Umwanankabandi yasobanuye uburyo we n'ababyeyi be bimuriwe mu Bugesera n'abandi Batutsi benshi ngo bazahagwe, ubuzima bugoye babayemo kugeza mu 1994 bishwe ndetse n'uburyo nyuma ya Jenoside yiyubatse akagira undi muryango.

Guverineri wungirije w'Akarere ka 9150 muri Rotary International, Carole Karema yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitanga isomo rikomeye ku bagikomeza gupfobya amateka yayo.

Ati 'Ubuhamya bwa Mathilde bwatwubatse cyane kandi burashimangira amateka yabaye koko. Hari abagihakana Jenoside harimo no mu bihugu duturanye ariko ubuhamya bwe bwaduhaye imbaraga zo gukomeza kwigisha ibyabaye no kwigisha abantu kwimakaza amahoro kurusha ibindi byose.'

Karema yongeyeho ko ubuhamya nk'ubwo ari amasomo akomeye ku banyamuryango ba Rotary International bava mu bihugu bitandukanye kuko bubigisha gukundana hatitawe ku ibara ry'uruhu, ubwenegihugu cyangwa indi mimerere badahuje.

Guverineri w'Akarere ka 9150 u Rwanda rubarizwamo muri Rotary International, Suzanne Behle Zoung-Kanyi yavuze ko ubuhamya ku kuroka Jenoside burimo amakuru aremereye kuyakira yigisha abantu gukundana kugira ngo ibyabaye bitazasubira.

Yagize ati 'Ubwo hari ubuzima hari n'icyizere kuko abantu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barabihamya. Ubutumwa ntanga ni uko mu by'ukuri dukeneye guharanira amahoro.'

'Mu nguni zose z'ubuzima dukwiye gutekereza icyatuzanira amahoro n'ubwiyunge. Icyo nabonye ni uko abantu hano bagerageje kudaheranwa n'amateka mabi banyuzemo ubu bashaka kubana mu mahoro mu gihugu cyabo.'

Suzanne yongeyeho ko abagikahana cyangwa bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari hose ku Isi bakwiye kubanza gusura u Rwanda kuko hari ukuri n'ibigaragaza ubukana Jenoside yakoranywe.

Rotary Club y'u Rwanda igizwe na Clubs 12 zikorera hirya no hino mu gihugu.

Ibarizwa mu Karere ka 9150 muri Rotary International, kagizwe n'ibihugu 10 birimo u Rwanda, u Burundi, Cameroun, Congo Brazzaville, Gabon, Guinée Equatoriale, RDC, Centrafrique, Tchad na Sao Tomé & Principe.

Iyahoze ari Kiliziya ya Ntarama ubu na yo yabaye urwibutso
Ubuyobozi bw'Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama bwasobanuriye abagize Rotary Club Rwanda amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Bunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama banashyira indabo ku mva
Umwanankabandi Mathilde yavuze ko Abatutsi boherejwe mu Bugesera ngo bazahashirire
Guverineri wungirije w'Akarere ka 9150 muri Rotary International, Carole Karema yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitanga isomo rikomeye ku bagikomeza gupfobya amateka yayo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagize-rotary-club-rwanda-basuye-urwibutso-rwa-ntarama-biyemeza-kwigisha-ukuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)