Yabitangaje ubwo yashyikirizwaga inkunga yagenewe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guhugura Abakozi ba Leta, (Rwanda Management Institute, RMI).
Ni nyuma y'aho tariki 14 Gicurasi 2025, Saa Saba z'ijoro abagizi ba nabi binjiye mu rugo rwe ari kumwe n'umwuzukuru we, bakamusaba gukingura ngo bamwice, undi akababera ibamba, bakagerageza kumutwikira mu nzu.
Mu kiganiro na IGIHE, uyu mubyeyi wo mu Mudugudu wa Mwunguze, Akagari ka Kamina yavuze ko abo bagizi ba nabi bahise batwika ibikoresho byo mu nzu birimo matela, ibiringiti n'ibindi byari mu ruganiriro kugira ngo bahiremo cyangwa bicwe n'imyotsi.
Ati 'Nahise ntabaza, abo bagizi ba nabi bariruka. Ibyo bikimara kuba abaturage n'ubuyobozi bagiye bansura bakanganiriza, barampumuriza, hari n'abampaye ubufasha.'
Mukamana w'imyaka 55 usanzwe afite ubumuga bw'ingingo, yavuze ko inkunga ahawe na RMI agiye kuyikoresha nk'igishoro, agatangira ubucuruzi bw'ibiribwa.
Umuyobozi wa RMI, Mulindahabi Charline, yavuze ko bagize igitekerezo cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero, ariko banifuza kugira uwarokotse Jenoside baremera.
Ati 'Tumaze kumubona no kumva inkuru ye, twasanze ari umuntu koko wari ukeneye ubu bufasha muri iki gihe, kubera ko usibye kuba yararokotse Jenoside, mu minsi yashize yagize n'ibibazo byo guterwa n'abagizi ba nabi'.
Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Karongi, ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yabwiye IGIHE ko bakimenya iyi nkuru basuye uyu mukecuru baramuhumuriza, inzego z'ubuyobozi n'abaturage biyemeza kumurindira umutekano.
Ati 'Ubu urugo rwa Mukamana Pelagie rufite abantu basimburana biyemeje kumurindira umutekano kuko na nyuma yo gutwikirwa, abo bagizi na ba nabi bageraje no kwica ihene ye, bayitera inkota ariko ntiyapfa, ubu viterineri yarayivuye iri gukira'.
Abakozi n'abayobozi ba RMI nyuma yo kuremera Mukamana Pelagie, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero bashima ubutwari bwo kwirwanaho bwaranze Abatutsi bo mu Bisesero.



