
Ni umushinga wa ETI Mpanga uzafasha mu bikorwa byo kuhira hegitari 7000 ziri gukorwa mu mirenge ya Mahama, Mpanga na Nyamugari.
Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024, igaragaza ko imishinga ya ETI Mpanga n'indi yo kuhira i Mahama mu Karere ka Kirehe yose irimo ibibazo by'idindira ku bikorwa byagombaga kuba bihakorerwa.
Abayobozi ba RAB kuri uyu wa 30 Kamena 2025 bisobanuye imbere ya Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y'Umutungo w'Igihugu, bagaragaza ko habayeho ikibazo cy'amashanyarazi adahagije ahakorerwa ibikorwa byo kuhira, bituma ibikorwa bitakirwa.
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Telesphore Ndabamenye yavuze ko babanje gukora isuzuma ry'ibanze ku mashini imwe imwe ikogota amazi ariko hatakozwe isuzuma rusange ry'umushinga wose.
Ati "Ubundi isuzuma twagombaga gukora ntabwo ryakozwe kubera ko umuriro w'amashanyarazi utaraboneka. Imashini zizamura amazi [pumps] ni nzima, twakoze isuzuma ry'ibanze hakoreshwa imashini imwe ariko twifuza ko zose zakorera rimwe. Iki kibazo twakiganiriye n'inzego zitandukanye mu buryo bwagutse, muri REG na MININFRA hashakishwa igisubizo cy'igihe kitari kirekire kugira ngo nibura rwiyemezamirimo arangize uyu mushinga, twemeje ko hazaza moteri zo kugira ngo dushyireho za mashini zikogota amazi dusuzume umushinga wose."
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yavuze ko bitumvikana ukuntu hagiye kugurwa moteri (generator) zo gusuzuma imashini zikogota amazi nyamara mbere bavugaga ko umushinga wose ukora.
Ati 'Mbere wari utubwiye ko isuzuma mwarikoze, imashini zikora ubu hasigaye gushaka igisubizo [cy'ingufu]'
Dr. Ndabamenye yasobanuye ko bagira uburyo bwo kuhira aho baba bakeneye amazi menshi ku buryo bashyiraho imashini zikogoka amazi zose kandi bisaba amashanyarazi menshi, ariko ubu hakora imwe bakagenda bimuka kugeza ubuso bashaka bwuhiwe.
Ati 'Umuriro [w'amashanyarazi] ni wo wabaye ikibazo, wabaye muke kugira ngo za mashini zikogota amazi zose zishobore gukora.'
Isezerano ritubahirijwe
Depite Muhakwa Valens yavuze ko ikibazo cy'uyu mushinga cyaganiriweho mu myaka yashize n'abayobozi batandukanye bayoboye RAB ariko igisubizo cy'ikibazo cyakomeje kubura.
Ati 'Mwatubwiraga ko uyu mwaka muzaba mwabonye igisubizo, ntabwo kiraboneka. Ariya mafaranga ari hariya akomeze apfe ubusa ngo ni uko mwabuze igisubizo?'
Telesphore yavuze ko iki kibazo kigiye kumara imyaka ibiri.
Ati 'Byagombaga kujya mu ngengo y'imari kugira ngo hakorwe umuyoboro w'amashanyarazi ufite imbaraga zihagije, iyo ngengo y'imari yari itarabonekaâ¦twashatse igisubizo cy'igihe gito kugira ngo za moteri z'amashanyarazi zidufasha gukoresha imashini zikogota amazi, ibikorwa byo kuhira byose bibe bikora tubone gutanga uriya mushinga.'
RAB ivuga ko hatanzwe amasoko yo kugura moteri z'amashanyarazi ku buryo zizagurwa muri Kanama mu gihe mu Ugushyingo 2025 umushinga uzaba urangiye.
Umwe mu bakozi ba RAB yagaragaje ko izi moteri zizagurwa zigamije kuzatanga amashanyarazi mu igeragezwa ry'imashini zikogota amazi rizamara ukwezi kumwe hanyuma hakazakoreshwa amashanyarazi yo ku muyoboro mugari.
Ati 'Ziriya moteri zizaza zidufashe gusuzuma biriya bikorwaremezo byose mu gihe kingana n'ukwezi kumwe ntabwo zizaba zije kuhira. Hariya hantu uburyo twuhiramo, kiriya cyanya twirwanyeho, hari ibikorwa bidufasha kuhira nijoro, ku manywa tugakoresha aho buhira hakoreshejwe imbaraga za muntu.'

Moteri z'amashanyarazi zizakora iki nyuma?
Uyu mushinga wateganyirijwe gukoresha amashanyarazi yo ku muyoboro mugari ariko muri Kanama 2025 hazagurwa moteri zitanga amashanyarazi.
Depite Muhakwa ati 'Nihamara kugera amashanyarazi, izo moteri [generator] zizakora iki?'
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Kamana Olivier, yavuze ko izo moteri ari umutungo wa Leta ku buryo nyuma zazakoreshwa mu gucanira abaturage mu bindi bice.
Ati 'Twebwe nituzibona tuzaba tuzifashishije mu buryo bw'inzibacyuho mu gihe tugitegereje ko sitasiyo y'amashanyarazi yubakwa, dusuzume tunazikoreshe mu kuhira, ibyo nibirangira zizaba ari umutungo w'igihugu. Zishobora no kujya gucanira ahandi hantu mu gihugu hakeneye amashanyarazi cyangwa se zikaba zakwifashishwa kuko zikoresha ibicanwa bikomoka kuri peteroli, zizajya zifashishwa mu gihe hari sitasiyo y'amashanyarazi yagize ikibazo.'
Depite Muhakwa yahise avuga ko iryo ari igenamigambi rya EDCL atari irya RAB, bityo bigaragara nko gutagatifuza amakosa.
Ati 'Ibyo ni ugushaka gusiga amakosa mukayeza ariko rwose iyo ni gahunda ya EDCL.'
Muri iki gihe imvura itagwa, buhira hegitari 659 zingana na 50%.
Biteganyijwe ko amashanyarazi azakoresha ibi bikorwaremezo byo kuhira bizacanirwa n'amashanyarazi azava ku rugomero rwa Rusumo.




Amafoto: Nzayisingiza Fidele