Impungenge ku bana b'abahungu bagenda bagabanyuka mu mashuri y'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
4 minute read
0

Intego z'Ikinyagihumbi (MDGs) zasize u Rwanda rwimakaje uburezi kuri bose, bituma abahungu n'abakobwa bafite imyaka itandukanye bashobora kwiga nibura kugera mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye.

Ubushakashatsi ku mibereho rusange y'ingo bwa karindwi (EICV7) bugaragaza ko abanyeshuri b'abahungu bimuka mu myaka itandukanye y'amashuri abanza ari bake ugereranyije n'abakobwa.

Abakobwa bimuka mu mashuri abanza ni 76%, bivuze ko nibura abakobwa umunani mu 10 biga mu mashuri abanza bimuka bakajya mu wundi mwaka, na ho abahungu bimuka muri iki cyiciro ni 68%, bivuze ko nibura abahungu barindwi mu 10 biga mu mashuri abanza ari bo bava mu mwaka umwe bajya mu wundi.

Abana baturuka mu cyiciro cy'imiryango ifite ubushobozi bw'amafaranga bimuka ku rugero rwa 84% mu gihe abakomoka mu miryango ifite ubushobozi buke bimuka ku rugero rwa 66%.

Imibare igaragaza ko abanyeshuri binjira mu mwaka wa mbere bakazagera mu wa gatandatu mu myaka itandatu ari bake cyane. Nk'urugero mu 2018 abana bagiye mu wa mbere barenga ibihumbi 517, ariko abageze mu wa gatandatu mu 2023/2024 barenga gato ibihumbi 220.

Abahungu binjiye mu wa mbere mu 2018 barengaga ibihumbi 268 ariko abageze mu mwaka wa gatandu mu 2023/2024 ni 99.639 mu gihe abakobwa barengaga ibihumbi 248, ariko bageze mu wa gatandatu ari ibihumbi 121.126.

Imibare ya Minisiteri y'Uburezi ya 2023/2024 igaragaza ko abo mu mashuri abanza bata ishuri bangana na 5,2% barimo abahungu 6,1% mu gihe abakobwa ari 4,3%. Mu cyiciro rusange abahungu bava mu mashuri ni 4,7% mu gihe abakobwa ari 3,6%.

Mu cyiciro gisoza ayisumbuye (upper secondary) ho abahungu bavuye mu ishuri mu 2023/2024 ni 5% mu gihe abakobwa ari 4,7%.

Ubwo Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa byagezweho muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, ku wa 19 Kamena 2025, Depite Mukabalisa Germaine yavuze ko 'iyo turebye imibare ku mwana w'umuhungu tubona itangiye guhangayikisha'

EICV7 igaragaza ko abahungu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 24 bazi gusoma no kwandika neza ari 84,5% mu gihe abakobwa bari mu kigero nk'icyo ari 90,7%.

Depite Mukabalisa ati 'Turebye abashobora kujya mu mashuri yisumbuye cyane turasanga abahungu bari kuri 29%, kwimuka mu mashuri abanza turabona ko abahungu basibira cyane [...], ibyo biragenda bikagera no mu guta ishuri ndetse no kwitabira kujya mu ishuri mu by'ukuri ugasanga umwana w'umuhungu ari kugenda asigara inyuma. Guteza imbere uburinganire ni ukureba abana bombi kugira ngo batere intambwe ingana.'

Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko umubare muto w'abahungu biga, abenshi bakava mu ishuri uteye inkeke

Raporo y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi n'Umuco (UNESCO), yitwa 'The Price of Inaction ya 2024 igaragaza ko abakobwa ari bo bafite ibyago byinshi byo guta ishuri no kutarikandagiramo ariko abahungu bagira ibyago byinshi byo gutsindwa, kutarangiza amashuri iyo bayagezemo no kuyavamo.

Igaragaza ko abava mu ishuri imburagihe n'abasohoka badafite ubumenyi buhagije benshi ari abahungu. Ikiguzi cyo kwigisha abahungu bavuye mu mashuri muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara kibarirwa muri miliyari 210$ mu gihe abakobwa bataye ishuri batwara miliyari 190$

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko uburezi bw'umuhungu butashyizwe inyuma kuko uburinganire buvuze guteza imbere ibitsina byombi.

Ati 'Uburezi bw'umwana w'umuhungu ntabwo twabusubije inyuma [...] kuri twebwe nka Leta uburinganire ni uguteza imbere umwana w'umuhungu n'umukobwa, buri wese akabona ikimukwiye, buri wese agafatwa neza kuko ngira ngo icyabayeho mbere ni uko umukobwa yari yarasubijwe inyuma habamo imbaraga zo kumuzamura kuko hari byinshi atabonaga ariko ubu aho tugeze nko mu bijyanye n'uburezi umwana w'umukobwa n'umuhungu bakwiye kubona ibintu bimwe, bakajya ku mashuri ahasigaye hagakora umutwe wabo isomo atsinze akaritsinda kandi gutsinda ntabwo bijyana n'igitsina, bijyana n'uko umwana yize.'

Abahungu bajyanwa mu mirimo y'ingufu

Dr. Ngirente yavuze ko mu igenzura Leta yakoze yasanze mu bice birimo ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro no mu mirima y'icyayi usanga abahungu bajyanwa mu mirimo kuko ari bo bafite ingufu.

Ati 'Nko mu turere turimo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'imirima y'icyayi, hari uko kuntu abantu batekereza ko umwana w'umuhungu afite imbaraga nyinshi z'umubiri noneho ugasanga agize imyaka nk'icyenda cyangwa 12, iwabo bagatangira kumujyana mu murima w'icyayi kuko afite imbaraga zo gusarura icyayi, twarabibonye mu Ntara y'Iburengerazuba turabirwanya cyane.'

Imibare ya Mineduc igaragaza ko abanyeshuri bavuye mu mashuri bageze kuri 4,7% mu 2023/24 bavuye kuri 6,8% mu 2022/2023.

Kugeza mu 2023/2024 u Rwanda rwari rufite abanyeshuri barenga miliyoni 4,7 barimo abahungu barenga miliyoni 2,3 n'abakobwa barenga 2,4.

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko uburezi bw'abana b'abahungu butasubijwe inyuma ariko hari byinshi bituma badakomeza amashuri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ku-bana-b-abahungu-bagenda-babanyuka-mu-mashuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 13, August 2025