Gatsibo: Yanitse imyenda ku mugozi urimo amashanyarazi aramwica - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 24 Kamena 2025 mu Mudugudu wa Ruhuha mu Kagari ka Simbwa mu Murenge wa Kabarore.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yabwiye IGIHE ko urupfu rw'uyu mugore rwaturutse ku myenda yagiye kwanika ku mugozi wari urimo umuriro w'amashanyarazi, na we aza kumufata bituma ahita yitaba Imana.

Ati 'Mu gitondo nka Saa Moya yameshe imyenda agiye kuyanika ku mugozi umuriro uramufata. Ni ukuvuga ngo urutsinga ruzana umuriro mu nzu yabo rwari rwaravuyeho agashishwa, amashanyarazi yinjira mu mabati noneho impurumpuru bazirikishije igisenge nizo zari zifashe wa mugozi w'imyenda, yagiye kwanika rero amashanyarazi aramufata yikubita hasi ahita apfa.''

Gitifu Rugaravu yasabye abaturage gukoresha insinga zizewe mu gihe bari kubaka cyangwa bakurura umuriro w'amashanyarazi mu ngo zabo.

Ati 'Hari abantu bakoresha insinga zitujuje ubuziranenge, iyo zishishutse rero biteza ibibazo nk'ibi, turabasaba gukoresha insinga zemewe kandi zujuje ubuziranenge.''

Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kumushyingura.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-yanitse-imyenda-ku-mugozi-urimo-amashanyarazi-aramwica

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)