
Yabigarutseho ubwo u Rwanda rwatangazaga ko rwahawe kuyobora Inama y'Abaminisitiri y'uyu muryango binyuze mu butumwa bwatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y'Umutekano w'Imbere mu gihugu ku mugoroba wo ku wa 13 Kamena 2025.
Umuhango wo guhererekanya ububasha wabereye muri Kenya, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w'Umutekano imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta.
Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yahise ahishura ko RDC yashatse kongera kwitambika ko u Rwanda rwahabwa izi nshingano nk'uko yabikoze kuri CEEAC mu minsi ishize.
Yakomeje ashimangira ko imiryango y'uturere yose itagwa mu mutego wo gukoreshwa n'ubutegetsi bwa Kinshasa budashoboye gukemura ibibazo byabwo.
Ati 'Ni ngombwa kwibuka ko RDC yari iri kwiriza igerageza kwitambika iby'uko u Rwanda ruhabwa ubuyobozi bwa RESCA. Kubw'amahirwe, imiryango yose y'uturere twa Afurika ntishobora gukoreshwa n'ubutegetsi bwa Kinshasa budashoboye.'
U Rwanda rwasimbuye Kenya muri izo nshingano, ruzafatanya na Tanzania, izarufasha mu nshingano zo kuyobora no gukurikirana imishinga ya RECSA mu karere.
RECSA ni umuryango washinzwe mu 2005 ugamije guhuza gahunda zo kugenzura, kwirinda no kurwanya itangwa n'imikoreshereze y'intwaro nto mu buryo bunyuranyije n'amategeko mu bihugu 15 by'Afurika birimo n'u Rwanda.
Muri Nzeri 2024 watangazaga ko uhangayikishijwe n'intwaro zirenga miliyoni 100 zitunzwe n'abaturage ndetse n'imitwe yitwaje intwaro hirya no hino muri Afurika, aho benshi bazikoresha mu bikorwa byo guhungabanya umutekano.
Ibihugu bigize RECSA ni u Burundi, Centrafrique, RDC, Djibouti, Ethiopia, Eritrea, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudan y'Epfo, Sudani, Uganda, Tanzania na Repubulika ya Congo.
RDC yashatse kwitambika ko u Rwanda rwahabwa izo nshingano, ishingiye ku bibazo by'umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwayo.
Ibikorwa nk'ibyo byaherukaga kuba ubwo u Rwanda rwari rugiye guhabwa ubuyobozi bw'umuryango wa CEEAC ariko RDC ikabyitambika, ndetse bikarangira uwo muryango ubihaye ishingiro.
Ibyo byatumye u Rwanda rufata umwanzuro wo kuva mu muryango wa CEEAC nyuma y'aho ibihugu biwugize biwukoresheje nabi, bishaka kurukumira.
Uretse guhabwa inshingano ku Rwanda, uwo muryango wanizihije isabukuru y'imyaka 20 umaze ushinzwe hatwikwa intwaro 6000 zakoreshwaga mu buryo butemewe.
Izo ziganjemo izafashwe mu bikorwa bitandukanye by'uwo muryango hagati ya 2022 na 2025.



