Ibintu 10 wamenya kuri Mombasa, umujyi mushya RwandAir igiye gutangizamo ingendo - #rwanda #RwOT

webrwanda
4 minute read
0

Kuko Abanyarwanda basura Umujyi wa Mombasa bashobora kwiyongera reka mbarangire bimwe mu bintu utazavayo udasuye.

Mombasa ni wo mujyi wa kabiri munini muri Kenya nyuma ya Nairobi. Mu 2025 wabarirwaga abaturage barenga miliyoni 1,5.

Uri ku buso bwa kilometerokare 294 burimo n'ubuso bwa kilometerokare 65 bubarizwa mu mazi na cyane ko ari Umujyi ukora ku Nyanja y'Abahinde.

Ugira ibice by'ingenzi bitandatu birimo Changamwe, Jomvu, Kisauni, Nyali, Likoni na Mvita, byose biba bifite ababihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya.

Umusaruro mbumbe uturuka muri Mombasa ungana na miliyari 5.15$, ukaba umujyi ubamo icyashara ku bawukoramo, ibikorwa by'ubukerarugendo, ubucuruzi, inganda na serivisi zo ku cyambu bikaba bimwe mu byinjiza agatubutse.

Uyu mujyi wari uzwi nka 'Manbasa' izina ry'Icyarabu risobanuye ikirwa cy'intambara, kubera intambara zabereye kuri iki kirwa z'abakoloni barimo Abarabu, Abanya-Portugal, n'Abongereza.

Niba warigeze wifuza gusura uyu mujyi reka nkwereke bimwe mu bintu icumi ukwiye kumenya, no gusura.

Fort Jesus

Fort Jesus ni inzu ndangamurage yemejwe na UNESCO, yubatswe na Abanya-Portugal hagati ya 1593-1596, nk'ahantu ho kwikingira intambara.

Niba ushaka kubona zimwe mu ntwaro z'intambara zakoreshwaga muri icyo gihe nk'imbunda ziremereye za Cannons, uzasure iyi nzu.

Inzundangamurage ya Fort Jesus ibitse amateka y'ibihe by'intambara zo mu gihe cy'ubukoloni muri Mombasa

The Old Town

Ubwo abacuruzi bo muri Portugal bageraga kuri iki kirwa bubatse inzu zo kubamo n'ibindi byo kubafasha kubaho.

Igitangaje ni uko izo nzu zigihari kandi zikomeye. Aka gace kerekana uburyo abacuruzi bari babayeho ndetse n'uburyo imyubakire yabo yari iteye imbere muri icyo gihe.

Umujyi ushaje wa Mombasa werekana uburyo Abanya-Portugal babayeho mu gihe cy'ubukoloni

Mombasa Tusks

Ushobora kuba ujya ubona mu mafoto ahantu hari imihanda ibiri ikikijwe n'inkingi ebyiri zimeze nk'amahembe y'inzovu, aho ni muri Mombasa.

Aya mahembe ni ishusho y'urwibutso rw'uruzinduko Umwamikazi Elizabeth yagiriye muri uyu mujyi mu 1952, ndetse ni ikirango cy'Umujyi wa Mombasa kuko aherereye aho uyu mujyi utangirira.

Amahembe ya Mombasa ni ikirango cy'uyu mujyi

Arabuko-Sokoke

Iri ni rimwe mu mashyamba manini yegereye inyanja asigaye, ndetse rifite amoko arenga 260 y'inyoni n'izindi nyamanswa zihariye.

Rifite amako atandukanye y'ibiti ndetse rizwiho kuba ryiza kubakunda kujya ahantu hatuje kwidagadura.

Ishyamba rya Arabuko Sokoke rizwiho kugira amako menshi y'inyoni n'inzovu

Pariki ya Halley

Ni agace kazwiho kugira inyamanswa ziganjemo twiga, utunyamasyo, imvubu, imbogo, inyoni, ibinyugunyugu n'ibindi. Izi nyamaswa ushobora kuzisura ukazireba uzegereye yewe zimwe murizo wazigaburira cyane cyane Twiga.

Kipepeo Projects

Kipepeo bivuga ikinyugunyugu, aha ni ahantu hororerwa ibinyugunyugu. Kuhasura werekwa uko ibinyugunyugu bibaho uhereye bikiri amagi kugeza bibaye ibinyugunyugu bya nyabyo.

Kipepeo Project, inzu yororerwamo ibinyugugu

Mombasa Marine

Abakunda ibikorwa byo mu mazi hasi n'abafite amatsiko yo kureba uko mu nyanja hasi haba hasa, iyi parike ni igisubizo kuko ifite ubwato bw'ibirahure bugendera ku ndiba y'inyanja, ndetse abazi koga bahabwa amahirwe yo koga bakagera ku ndiba y'inyanja.

Parike ya Mombasa Marine iguha amahirwe yo kwirebera uko mu ndiba y'inyanja haba hameze

Kogana na Dolphins

Kimwe mu bikorwa bishimisha abantu muri uyu mujyi ni ukogana n'amafi manini ya dolphins azwiho gukunda gukina n'abantu, ari mu gace ka Wasini, byaba bibabaje uvuye Mombasa udakoze iki gikorwa.

Iyo wasuye Mombasa ushobora kogana no gukina na Dolphin

Mombasa Carnival

Bitewe n'igihe uzasurira uyu mujyi ushobora kujya mu iserukiramuco ritandukanye. Mu Ugushyingo ni bwo haba iserukiramuco rikomeye rya Mombasa Carnival.

Riba rigizwe no kwerekana umuco wo muri uyu mujyi nk'imyambarire, imbyino ndetse n'amafunguro.

Umujyi ushaje wa Mombasa werekana uburyo Abanya-Portugal babayeho mu gihe cy'ubukoloni

Agace k'amasengesho

Abakunda gusenga no kwegera Imana na bo ntibibagiranye kuko Mombasa ifite agace kahariwe uyu murimo, aho kagizwe n'insengero z'amadini atandukanye. Iryo usengeramo hose ushobora kwisanga.

Icyakora mu gihe uzaba ugiye gusura uyu mujyi uzitwaze ibikoresho birinda izuba kuko ni umujyi ushyuha cyane.

Abakunda gusenga na bo ntibirengagijwe, kuko hari insengero nziza kandi ku madini yose



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibintu-10-wamenya-kuri-mombasa-umujyi-mushya-rwandair-igiye-gutangizamo-ingendo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 1, August 2025