Goodrich Business Group yatashye Gym igizwe n'ibikoresho bikangura ingingo z'umubiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni 'Gym' igizwe n'ibice bitanu by'ingenzi: Icya mbere cyitwa "Body Fitness Zone" kigizwe n'ibikoresho bikangura ingingo, icya kabiri kikaba igce cya "Streaching and Recovery Zone" kigizwe n'imashini zikandakanda mu ngingo zikagororoka, hakabaho n'icyitwa 'Strength Training Zone' kigizwe n'ibikoresho birambura amaboko, amaguru n'ibindi.

Hari ikindi gice cyitwa "Aerobic Zone" gikorerwamo imyitozo ya rusange bumva n'imiziki, ndetse n'icyitwa "Cardio Zone" gihambaye mu gufasha imikorere y'umutima n'itembera ry'amaraso.

Umuyobozi Mukuru wa Goodrich Business Group, Dr. Francis Habumugisha, yavuze ko uretse iyi 'Gym', bafite na gahunda nshya bise 'Medium Fitness Gym at workplace or home' yo gushishikariza abantu kugira Gym mu rugo cyangwa ku kazi, ababyifuza bakabagurisha ibikoresho ku giciro gito.

Ati 'Ababyifuza tubagurisha ibyo bikoresho bya Gym bakenera mu rugo cyangwa mu kazi ku 11.500$ gusa.'

Goodrich Group Lifecare imaze gufasha benshi bagaragaje ibibazo by'ubuzima nk'uko ubuhamya bwa bamwe bubishimangira. Umuyobozi wayo ahamya ko bababye igisubizo ku Banyarwanda no hanze yarwo.

Ati 'Kugeza ubu tumaze gufasha abantu bagera ku 19.600 bo mu Rwanda gusa tutabariyemo n'abo twafashije tutabanditse.'

Yavuze ko yatekereje gushinga Gym nk'igisubizo ku Banyarwanda, gusa akifuza kugira umwihariko wo gutanga ibikoresho byuzuye, imashini zishoboye n'abatoza bafasha abatabimenyereye.

Ati 'Natekereje Gym nyuma yo kubona ko benshi bazikoresha nabi bakaba bapfirayo. Kuko usanga Gym nyinshi zidafite abatoza bafasha abantu bigatuma umuntu avangavanga imikorere yayo akaba yanakwiyangiriza. Rero twatangiye tuvuga ko tugiye kuyikora ariko ifite byose umuntu yakenera.'

Ibikoresho bigize iyi Gym bihagaze ibihumbi 250$. Ni Gym ifite ibyuma 86, bivuze ko ishobora kwakira abantu bangana na byo mu isaha imwe, ku munsi ikaba yakwakira abarenga 300 cyangwa 400.

Mu gihe abantu benshi bajya muri Gym batarakorewe igenzura ry'umubiri, aho ho hari imashini zagenewe gupima umubiri zikaba zakubwira ngo mu bilo uterura nturenze umubare runaka.

Dr. Habumugisha yagize ati 'Twazanye icyo gisubizo cyo gupima abantu mbere yo kuyikoresha bakabanza kumenya uko bahagaze n'ibyo bemerewe gukora.'

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza yigenga ya ULK, Prof. Rwigamba Balinda, na we yashimiye ubufatanye bwa Goodrich Business Group mu kumufasha kwita ku buzima.

Yanashyigikiye ko abantu bagira Gym mu ngo cyangwa mu kazi baharanira kwita ku mubiri hakiri kare.

Ati 'Imiti yabo narayikoresheje nubwo atari cyane, gusa ibamo vitamini zikenewe mu mubiri ugakora neza. Kugira Gym mu ngo cyangwa mu kazi byafasha benshi kwirinda. Iki gitekerezo ndagishyigikiye cyane'

Umuhanzi Mariya Yohana ni umwe mu bafashijwe na Goodrich Business Group binyuze mu gukoresha imiti yayo, yivura indwara yo kwibagirwa ndetse afashwa no gukomeza amagufa.

Ati 'Ugirango se nashoboraga guhagarara? Sinabashaka kunama bitewe n'imvune nigeze kugira. Maze kunywa imiti yabo y'inyunganiramirire, ubu nshobora kwikorera uturimo. Mubwire abantu baze bivure banirinde mbere yo kurwara.'

Ibirori byo gutaha iyi Gym byitabiriwe n'abarimo Ambasaderi wa Repubulika ya Kiyisilamu ya Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan; Bernard Makuza wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda; Umuhanzikazi Mariya Yohana; Umuyobozi Mukuru wa ULK, Prof. Rwigamba Balinda n'abandi batandukanye.

Goodrich Business Group yasabye abayigana kwita ku buzima no gukomeza kubagana bagahabwa ubujyanama.

Goodrich Business Group yatashye Gym iheruka gushinga
Ambasaderi wa Repubulika ya Kiyisilamu ya Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan, ni umwe mu bitabiriye ibi birori
Gym yashinzwe na Goodrich Business Group ifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi icya rimwe
Umuyobozi wa Goodrich Group, Dr. Francis Habumugisha, yavuze ko Gym yatashywe ifite ubushobozi bwo kwakira abarenga 300 ku munsi
Umuyobozi Mukuru wa ULK, Prof. Rwigamba Balinda, yashimye ubufatanye bwa Goodrich Business Group mu kumufasha kwita ku buzima
Mariya Yohana na we ari mu bafashijwe na Goodrich Business Group



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/goodrich-business-group-yatashye-gym-igizwe-n-ibikoresho-bikangura-ingingo-z

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)