
Ni uruganda rufite abakozi 1.000 barimo 90% b'abagore, na ho abarenga 95% bakaba mu cyiciro cy'urubyiruko.
Pink Mango yatangiriye i Lasne mu Bubiligi, mu 2011, itangijwe na Maryse Mbonyumutwa. Yari agamije gufasha abakiliya kubona imyenda ihendutse kandi igezweho.
Mu 2019 Maryse Mbonyumutwa yifatanyije n'Umushinwa bagura uruganda rwitwaga C and H bahindura izina riba C and Pink Mango, bakora imyenda ijya muri Amerika n'i Burayi.
Icyakora kuko bari bafite intumbero zitandukanye, Umushinwa agamije ubucuruzi undi ashaka guteza imbere Abanyarwanda, baratandukanye mu 2022 Maryse Mbonyumutwa atangira Pink Mango Asantii Rwanda Ltd.
Ni uruganda rukorera mu cyanya cyahariwe inganda giherereye i Masoro, aho rufite ibice bibiri, kimwe kizwi nka 'La Manufacture' gikora imyenda myinshi yibanda ku y'imbeho n'ikindi kizwi nka 'L'Atelier' gikora imyenda yisumbuyeho mu biciro aho ushobora kubona ikoti rimwe rigura ibihumbi 800 Frw.
Rufite abakozi bafite ubunararibonye burenga imyaka 25, bakava mu bihigu bimenyereweho gukora imyenda cyane igezweho nk'u Butaliyani, u Bushinwa, Bangladesh, Sri Lanka, Ethiopia n'ahandi.
Pink Mango Asantii Rwanda Ltd ifite imashini zidoda zigera kuri 900 zo mu bwoko butandukanye.
Ifite intego ko mu myaka mike iri imbere izaba yakubye gatatu ubushobozi haba mu byo ikora no mu bakozi bakagera ku 3000.
Umuyobozi wa Pink Mango Asantii Rwanda Ltd, Ndemezo Dennis ati 'Twibanda ku gukora amakoti y'imbeho. Dukorana n'ibigo bitandukanye byo mu mahanga. Turashaka kubakira ubushobozi abakozi bacu b'Abanyarwanda ku buryo basimbura n'abo banyamahanga.'
Mu bahawe akazi harimo Tuyishime Fabrice ushinzwe ibijyane no gukora imyenda (production manager). Amaze imyaka hafi icyenda mu mwuga.
Ati 'Natangiye ntera ipasi. Nyuma y'amezi atatu banyigisha no kudoda nkoresheje imashini zitandukanye. Nyuma nagizwe umuyobozi ugenzura imikorere y'abakozi 40, nyuma nyobora abakozi 400 none ubu ndi umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibijyanye no gukora imyenda mu ruganda rwose.'

Ni ibintu ahuje na mugenzi we witwa Umutesi Latifah, ushinzwe ubugenzuzi bw'imyenda. Uyu aba areba ko buri mwenda wakozwe hashingiye ku byifuzo by'abakiliya ndetse nta makosa y'umwuga arimo.
Ati 'Ninjiye ntazi kudoda ubu ndi umuyobozi. Uretse ubumenyi nungutse n'ubuzima bwanjye bwagiye buzamuka umunsi ku wundi, imibereho iba myiza.'
Ikoti ry'ibihumbi 800 Frw?
Uretse gukora amakoti y'imbeho menshi ajyanwa mu Burayi no muri Amerika n'indi myenda itandukanye, muri Pink Mango Asantii Rwanda Ltd hakorerwa imyenda yisumbuye kuri iyo haba mu giciro, n'uburyo ikozwemo.
Uru ruganda rukorana na 'brands' zitandukanye zizwi mu bijyanye n'imyambaro. Imirimo ikorerwa mu gice cyarwo kizwi nka 'L'Atelier'.
Rukora imyenda ya 'brand' izwi nka Asantii. Ni imyenda iba igezweho, nk'ikoti rimwe rishobora kugura ibihumbi 800 Frw.
Rukorana n'abahanzi b'imideli batandukanye bo muri Afurika, hagamijwe kwimakaza ubucuruzi buhuriweho muri Afurika.
Batangiye gukorana n'ibigo bitandukanye by'imideli (fashion houses) byo muri Ghana no muri Nigeria, intumbero ikaba gukorera isoko ryose rya Afurika.
Ku munsi iki gice gikora imyenda igera ku 100 ikorwa n'abarenga 80. Ntabwo ari mike kuko ari imwe iba isaba kwitonderwa byisumbuyeho kuko na yo iba yihagazeho mu bijyanye n'igiciro, nawe utekereze ikoti ry'ibihumbi 500 Frw, 700 Frw cyangwa 800 Frw wakumva uburyo ryitabwaho.
Umwe mu bakozi bakorera muri L'Atelier, ushinzwe ibijyanye no guteza imbere ibicuruzwa, Umuhoza Ange Sybile, yavuze ko bashaka gufasha Abanyafurika batumiza imyenda mu bihugu nk'u Bushinwa, u Butaliyani, Turikiya n'ahandi, kuyibona mu Rwanda.
Ati 'Ubu dukorana n'abahanga mu guhanga imideli batandukanye. Dufite Abanyafurika baza gukoresha imyenda hano ndetse n'abo mu Burayi twatangiye kuvugana. Dukora imyenda ushobora kubonana 'brands' nka Dior, Yves Saint Laurent n'izindi zikomeye mu Isi.'
Muhoza yavuze ko umwenda uba ufite igiciro, bijyanye n'ibikoresho bigezweho bakoresha nka coton iri ku rugero rwa 100%, abadozi bafite ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga, na bo tukabaha amahugurwa menshi.'
Imyenda ikorerwa muri uru ruganda mu gice cya 'L'Atelier', usanga yaragizwemo uruhare n'abo mu bihugu bitandukanye nk'igitambaro cyayo cyarakorewe nko muri Burkina Faso, uhanga uko umwenda uzamera, akaba ari uwo muri Tanzania, umwenda ugateranyirizwa mu Rwanda.

Kalimpinya Queen ushinzwe guhuza uru ruganda n'abakiliya yavuze ko azenguruka ibihugu byinshi, nko mu Budage, u Bufaransa, u Butaliyani, n'ahandi akorana n'inzu zicuruza imyenda kugira ngo babone icyashara.
Iyo bumvikanye icyo kigo gitanga ibyo cyifuza ku mwenda, ubundi bakagikorera ingano yose gishaka.
Ati 'Dukorana n'ibigo nka Springfield yo muri Espagne, ibigo nka Teddy Smith cyo mu Bufaransa n'ibindi byinshi. Iyo tumaze kwemeranya n'umukiliya tumusaba ko twakora byibuze imyenda guhera byibuze kuri kontineri.'
Kuba uruganda ruzirikana ubushobozi bw'abari n'abategarugori rukabaha akazi, rukabubakira ubushobozi mu nzego zitandukanye, biri mu bishimisha uyu mukobwa, bikaba akarusho guteza imbere gahunda ya 'Made In Rwanda'.
Ati 'Ejobundi duherutse kujya muri Espagne, turi kugenda mu muhanda mpindukiye mbona umuntu wambaye ikoti twakoze. Nahise ngira amatsiko musaba ko nareba, aranyemera ndebye nsanga handitseho Made in Rwanda. Ni ikintu utabasha kwiyumvisha, aho imyenda ikorwa n'Abanyarwanda isigaye yambarwa n'Abanyaburayi.'
Ubufatanye na SUMEC iri mu za mbere zikomeye muri Aziya
Mu gukomeza kubakira ubushobozi abakozi barwo, Pink Mango Asantii Rwanda Ltd yohereje abakozi mu Bushinwa mu ruganda rukora imyenda rwa SUMEC Textile & Light Industry Co. Ltd ruherereye mu Mujyi wa Nanjing mu Ntara ya Jiangsu mu Burasirazuba bw'u Bushinwa.
Rwashinzwe mu 1996 rufite ubushobozi bwo gukora imyenda igera kuri miliyoni 630 ku mwaka ikorwa n'abakozi barenga ibihumbi 13. Ni uruganda rufite amashami mu bihugu birenga 11.
Tuyishime wagiye mu rugendoshuri mu Bushinwa, yagaragaje ko azahakura ubumenyi butandukanye burimo no kureba uburyo abakozi bake batanga umusaruro mwinshi hisunzwe ikoranabuhanga ndetse bigakorwa mu gihe gito.
Ati 'Nzabanza ndebe uburyo bakora mbihuze n'umusaruro batanga kugira ngo natwe tuzamure umusaruro w'uruganda rwacu.'
Mutesi na we bajyanye yagize ati 'Ngiye kureba ibintu byinshi bakoresha ntaramenya bijyanye n'ishami nkoreramo nanjye nzaze mbyigishe abo nyobora.'
Mu buryo bwo gufasha abakozi gutanga umusaruro, Pink Mango Asantii Rwanda Ltd yashyizeho n'irerero rigezweho kuva ku mezi abiri kugeza ku myaka itandatu. Abana bashakiwe umwarimu, biga mu buryo bugezwego bakagaburirwa indyo yuzuye kandi bagahabwa uburezi bubafasha.













































Amafoto: Habyarimana Raoul