Dr. Bishop Emmanuel Musinga ni Umunyamulenge wabaye mu Rwanda mbere yo kwimukira muri Amerika aho atuye muri Leta ya Indiana. Yakunze kumvikana atangarira iterambere Igihugu cyagezeho kibikesha imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.
Yavukiye muri Congo mu Bibogobogo, akurira mu Rwanda aho yageze mu 1994, akaza kuhigira amashuri yisumbuye n'igice cya Kaminuza muri UNILAK aho yize ibijyanye n'Amategeko.
Yimukiye muri Kenya aho yize Tewoloji, mbere yo gukomereza ubuzima muri Amerika. Afite umugore n'abana batandatu.
Mu kiganiro yagiraye na One Nation Radio, Bishop Musinga, yavuze ko azi u Rwanda cyane kuva muri Nzeri 1994 kugeza ubu, arusura buri mwaka.
Ati 'U Rwanda nduzi kurusha uko nzi Congo kuko imyaka nabaye mu Rwanda cyane iraruta iyo nabaye muri Congo.''
U Rwanda rukwiye inyiturano ku bo rwareze n'abo rwagiriye neza
Dr. Bishop Emmanuel Musinga ni umwe mu batumiwe mu gikorwa cyiswe 'Rwanda Convention 2025' kizahuriza Abanyarwanda i Dallas-Fort Worth muri Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 4-6 Nyakanga 2025.
Yashimangiye ko Abanyarwanda bakwiye kwitabira ibikorwa nk'iki kizahuriza abo muri Amerika n'ab'ahandi muri Irving Convention Center.
Yavuze ko u Rwanda rwabashyigikiye, rukabarera na bo bakwiye kurwitura iyo neza.
Ati 'Abanyamulenge bose bakwiye kwitabira ibikorwa by'u Rwanda kuko rwarabafashije. N'ubu hari ibikorwa dukora Abanyarwanda bakabizamo, kuki twe tutajya mu bikorwa byabo?''
Yatanze urugero ku Banyamulenge benshi baciye mu Rwanda mbere y'uko bagera muri Amerika, avuga ko bahabaye, bakahigira bityo bakwiye kugaragaza ko barushyigikiye.
Ati 'U Rwanda rutwakiriye duhunze tugomba kubashima kuko rufite n'uburenganzira bwo kutatwakira.''
Dr. Bishop Emmanuel Musinga yavuze ko hari n'abamutuka ko akabya kuvugira u Rwanda, akerekana ko atabihagarika kandi afite ukuri.
Ati 'Uzi abahungu b'Abanyamulenge bize i Butare bahabwa buruse. Uwo muntu namara gushyika hano [muri Amerika] atangire atuke u Rwanda nzi ukuri, nceceke nanjye? Ntabwo nzakwemerera ko ubeshya. Tugomba kubwira abantu ukuri bakamenya ibyo ubeshya.''
U Rwanda rwambaye ikirezi
Dr. Bishop Emmanuel Musinga yasabye Abanyarwanda kuzatera akajisho muri Congo, u Burundi na Kenya bakamenya serivisi zihatangirwa.
Ati 'Serivisi zo mu Rwanda ziri ku rwego rwa Amerika n'ibindi bihugu byo mu Burengerazuba. Ntibikiri ku rwego rwa Afurika.''
Yongeye gushimangira ko Pasiporo y'u Rwanda iboneka bitarenze iminsi itatu ndetse serivisi nyinshi zitangirwa mu ikoranabuhanga binyuze ku rubuga Irembo, byatumye ruswa n'uburiganya bicogozwa.
Ati 'Ibindi bihugu bya Afurika nibigende bijye kwiga bimenye Leta y'u Rwanda uko yazamuye serivisi.''
'Nta muturage ukirwana na Polisi, urwana na camera, urihuta ukabona ubutumwa ko warengeje umuvuduko.''
Mu butumwa bwe, avuga ko Afurika ibaye iri ku rwego rwihuta nk'u Rwanda uyu Mugabane watera imbere cyane.
Ibintu bibiri bihatse urukundo rwa Dr. Bishop Musinga kuri Perezida Kagame
Dr. Bishop Musinga yavuze ko ikintu kigoye ari ukubona umuntu ukwiriye mu mwanya ukwiriye, ariko ibyo Perezida Kagame we abyujuje.
Ati 'Icyo mukundira [Perezida Kagame], akunda Abanyarwanda, agakunda n'u Rwanda. Uri inshuti ye kunda u Rwanda ukunde n'abaturage b'Abanyarwanda. Niba uri inshuti ye ukangiriza Abanyarwanda, ukabafata nabi nanjye sinakwihanganira.''
'Ruswa yarashize mu Rwanda kubera Perezida. Narababwiye ngo iyo ataba Perezida u Rwanda ruba rukiri rutoya. Rwari rwaruzuye kuko ni ko Habyarimana yavuze, rwari ruyobowe na Perezida wuzuye ivangura n'amacakubiri.''
Yavuze ko ikindi cyerekana ubwenge mu miyoborere ya Perezida Kagame ari uko ashaka abantu batera ingabo mu bitugu imishinga igamije ineza y'abenegihugu no kuzamura imibereho yabo.
Ati 'U Rwanda abanyamahanga ni bo barushaka, ntabwo ari rwo rubashaka kuko rwateguye neza. Abakeneye kwiga ubuyobozi bajye kwigira ku Rwanda.''
Kuri we asanga Abanyarwanda bakwiye kwishimira ubuyobozi bafite, bakarushaho kubushyigikira mu cyerekezo cy'Igihugu.
Ati 'Twebwe dukunze Congo, twabuze uwo dushyigikira.''
Iyo atondeka abayobozi beza muri Afurika, avuga ko Perezida Kagame ari muri batanu ba mbere.
Ati 'Mu minsi mike azaba uwa mbere. Abayobozi [beza] ureba ukunda abantu kuruta uko yikunda. Yaje mu Rwanda bavuga ngo ni ruto, na n'ubu hari imisozi itarajyaho inzu. Abari hanze baratashye, anakingurira abanyamahanga. Ubu ikoranabuhanga yararyimakaje, biragoye guforoda pasiporo y'u Rwanda.''
Yavuze ko Perezida Kagame ari umubyeyi w'abantu bose bafite ibitekerezo byiza ndetse umwigiyeho yunguka byinshi bimuyobora neza mu buzima bwe.
Reba ikiganiro cyose na Bishop Musinga