CHANCEN International na Nziza Training Academy batangiye ubufatanye mu gufasha abarangije kaminuza kongera ubumenyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 12 Kamena 2025, aho abayobozi b'impande zombi bahuriye ku biro bikuru bya CHANCEN International, bagashyira umukono kuri aya masezerano.

Aya masezerano agamije gufasha abantu batandukanye barangije kaminuza gukomeza gukarishya ubumenyi mu myuga itandukanye binyuze mu mahugurwa atangwa na Nziza Training Academy.

Ubusanzwe Nziza Training Academy ni ikigo gitanga amahugurwa ahanitse yibanda cyane ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu guhindura uburyo bw'imyubakire no kongera ubumenyi mu mwuga.

Ubumenyi buyatangirwamo burimo gukora imbata z'inzu (Architecture Design), gusesengura inyubako ndende n'imitingito (structural and earthquakes engineering), gusuzuma ubukomere no gukora inyigo z'ibiraro (Bridge design and analysis), gukora ibaruramari ry'imishinga y'ubwubatsi (Quantity surveying) no kuyobora imishinga migari y'ubwubatsi (construction project management).

CHANCEN International izafasha abashaka kwiga iyi myuga ariko babuze ubushobozi, maze ikabafasha kwishyura amafaranga yo kwiga muri Nziza Training Academy nk'uko amasezerano basinyanye abivuga.

Abazajya bishyurirwa, bazajya bongera kwishyura CHANCEN International nyuma barangije amahugurwa ndetse barabonye n'akazi kabahemba kuva bihumbi 80 Frw kuzamura.

Mu kiganiro na IGIHE, Ariane Niyonsaba, ushinzwe Ibikorwa n'Abafatanyabikorwa muri CHANCEN International, yagize ati "Amasezerano dusinyanye na Nziza Training Academy ni ayo gufasha abanyeshuri mu buryo bw'amafaranga, bazajya bahiga. Twabonye ko hari abanyeshuri benshi bifuza kongera ubumenyi bakabura ubushobozi. Amasezerano twasinye yemeza ubufatanyabikorwa hagati yacu kandi agamije kwishyurira abanyeshuri, barangiza kwiga bakazatwishyura barabonye akazi."

Yongeyeho ati "CHANCEN International izaha ubushobozi abanyeshuri noneho Nziza Training Academy ibahe ubumenyi."

Eng. Gorki Charite ushinzwe ibijyanye na Tekinike muri Nziza Training Academy, yashimangiye ko aya masezerano bagiranye na CHANCEN International azagira ingaruka nziza ku isoko ry'umurimo kuko abahabwa amahugurwa bongera ubumenyi bakuye muri kaminuza.

Yakomeje ati "Aya masezerano azafasha abo bose bifuza kongera ubumenyi bahuye n'imbogamozi z'amikoro make. Twese turajwe ishinga no gufasha leta kuzamura uburezi."

Kugeza ubu CHANCEN International imaze kwishyurira abarenga 5.300 kwiga ndetse abangana na 2.000 muri bo batangiye kwishyura. Ni mu gihe Nziza Training Academy imaze kongerera ubumenyi abarenga 800.

CHANCEN International, n'ikigo gitanga amahugurwa, Nziza Training Academy, batangiye ubufatanye bugamije gufasha abarangije kaminuza kongera ubumenyi mu myuga
Aya masezerano azafasha abarangije kaminuza kubona ubumenyi bwatuma bahangana ku isoko ry'umurimo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/chancen-international-na-nziza-training-academy-batangiye-ubufatanye-mu-gufasha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 15, August 2025