BK yashyizeho inguzanyo ku bigo bitanga serivisi z'amazi, isuku n'isukura - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Iyi serivisi igenewe ibigo by'abagore byujuje ibisabwa birimo no kuba ikigo kimaze nibura umwaka gikora, bishobora guhabwa inguzanyo ya miliyoni 15 Frw yishyurwa mu myaka ibiri nta ngwate. Ni muri gahunda yo kugeza amazi meza ku Baturarwanda miliyoni imwe kugeza mu 2029.

Iyi serivisi yamuritswe ku wa 20 Kamena 2025, mu bufatanye bwa BK n'Umuryango Mpuzamahanga Water For People mu Rwanda, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana, (UNICEF), Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC Group), Minisiteri y'Ibikorwaremezo, (MININFRA), n'abandi.

Mu bazahabwa inguzanyo harimo ibigo bishaka kugura ibikoresho ngo bitange serivisi yo kugeza amazi meza mu bice by'icyaro. Iyi nguzanyo ishyizweho mu gihe Abaturarwanda 89,7% ari bo bagerwaho n'amazi meza, muri bo 12,3% bonyine akaba ari bo bayafite mu ngo zabo.

Iyi nguzanyo kandi iri mu murongo wo gufatanya na leta, kugira ngo izagere mu 2030 yarageze ku ntego yo gutanga serivisi z'amazi meza, isuku n'isukura mu buryo buteye imbere. Kugira ngo bigerweho u Rwanda rukeneye miliyari zisaga 320 Frw buri mwaka.

Umuyobozi wa Water For People mu Rwanda, Eugene Dusingizumuremyi, yatangaje kuba Abaturarwanda 45% ari bo bishimira serivisi yo guhabwa amazi meza, ari ikimenyecyo cy'uko hakenewe ubufatanye bw'inzego zirimo n'iz'abikorera ntibiharirwe leta.

Ati ''Tugomba gukora ibirenze! Ni no guhamagarira ibigo by'imari n'urwego rw'abikorera, mu guhuza imbaraga na leta n'abandi bafatanyabikorwa.'

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko iyi nguzanyo izasubiza ibibazo byagaragajwe n'ubushakashatsi bwakozwe na Water For People na UNICEF, birimo kuba ibigo by'imari bitinya gutanga inguzanyo ku bo muri urwo rwego ngo bidahomba, n'ubumenyi buke kuri urwo rwego ku batanga inguzanyo n'abazisaba.

Ati ''Iyi nguzanyo izakuraho izi mbogamizi binyuze mu buryo bwo gusangira ibihombo, no gutanga ubufasha mu kubaka ubushobozi."

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, ushinzwe amazi, isuku n'isukura, Eng. Gemma Maniraruta, yashimiye iyi ntambwe itewe n'ibigo nka Banki ya Kigali yemeye gutanga iyi nguzanyo, agaragaza ko iyi gahunda izanagira uruhare mu guteza imbere uburezi bufite ireme, no guteza imbere imibereho myiza y'Abaturarwanda muri rusange.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'Amazi, Isuku n'Isukura muri UNICEF Rwanda, Dr. Murtaza Malik, yavuze ko UNICEF iri gukorana n'ibihugu byo muri Afurika yo Munsi y'Ubutayu bwa Sahara n'u Rwanda rurimo, mu gukomeza gutera inkunga imishinga iteza imbere iboneka ry'amazi meza, isuku n'isukura kandi ko ubwo bufatanye ari ubw'igihe kirekire.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe ibigo bito n'ibiciriritse mu BK, Mukunzi Darius, yasobanuye ko inguzanyo yashyizweho igamije kugeza amazi meza ku baturarwanda
Umuyobozi wa Water For People mu Rwanda, Eugene Dusingizumuremyi, yavuze ko hakenewe n'uruhare rw'abikorera mu kugeza amazi meza ku baturarwanda
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'Amazi, Isuku n'Isukura muri UNICEF Rwanda, Dr. Murtaza Malik, yavuze ko UNICEF izakomeza gufasha mu guteza imbere iboneka ry'amazi meza
Abakora ibikorwa byo gukwirakwiza amazi meza, isuku n'isukura bemerewe inguzanyo zigamije guteza imbere ibikorwa byabo
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, ushinzwe amazi, isuku n'isukura, Eng. Gemma Maniraruta, yashimiye intambwe yatewe na BK yemeye gutanga iyi nguzanyo
Inzego zitandukanye zashyize hamwe ngo amazi meza agere ku bantu bose
Ibigo by'urubyiruko n'abagore bifite amahirwe yo guhabwa iyi nguzanyo
Abo mu nzego za leta, abikorera n'abandi bafatanyabikorwa, bagaragaje ko hakenewe ubufatanye bwa buri rwego mu kugeza amazi meza ku Baturarwanda, n'ibindi bikorwa by'isuku n'isukura



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-yashyizeho-inguzanyo-ku-bigo-bitanga-serivisi-z-amazi-isuku-n-isukura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 29, July 2025