
Mbabazi Norbert warokotse ubwicanyi i Ngororero mu 1991, ubwo yahanyuranaga n'ababyeyi be bagiye gusura mushiki we wigaga mu Rwunge rw'Amashuri rwa Rambura bavuye i Butare, ni umutangabuhamya.
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro (RP), Koleji ya Huye ryahoze ryitwa ESO Butare, yasangije abari bitabiriye uko yarokotse ubwicanyi bw'i Ngororero mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi mu 1991.
Mbabazi yavuze ko mu 1991 yajyanye n'ababyeyi be i Ngororero gusura mushiki we wigaga i Rambura, banyura mu muhanda wa Muhanga-Ngororero-Mukamira wari ukiri igitaka.
Mu nzira bagenda, ngo bageze mu Karere ka Ngororero, bahasanga bariyeri iriho abicanyi bari gutangira abantu bakabica babahora ko ari Abatutsi.
Ati ''Twari mu modoka yacu, tugeze mu nzira, dusanga bahagaritse imodoka ya bisi basohoye abantu bose. Bafataga abantu bakabapima ku giti cya metero 1,65 maze ugisumba agashyirwa ku ruhande ngo yicwe kuko yafatwaga nk'umututsi, naho uwo gisumba akarokoka.''
Yakomeje avuga ko n'ubwo yari kumwe n'ababyeyi n'abandi bo mu muryango we barebare, babashije kurokoka kuko abicanyi barangariye bisi yari imbere iri gukurwamo abantu, bo kuko bari mu modoka yabo bwite, babategeka kugenda ngo kuko bafunze umuhanda.
Ati ''Niba mu 1991 abantu baricwaga bazira uko baremwe, wavuga ko baziraga iki kindi?''
Umwarimu w'amateka muri Kaminuza, Dr. Nkaka Rafael, yagaragaje ko gahunda yo kwandika amoko mu ndangamuntu iri mu byatije umurindi Jenoside, kuko yatumaga n'umuntu utakuzi akumenya akakwica.
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yibukije abanyeshuri ba RP, Koleji ya Huye, ko kwibukira ahahoze ari Ishuri rya Gisirikare rya ESO Butare, bigomba kujyana no kwamagana abakoze Jenoside, akomoza ku witwa Gakwerere wari mu nyeshyamba za FDLR, ubu wagaruwe mu Rwanda aho yasize ahekuye.






