Ba rwiyemezamirimo bubaka amasoko basabwe kujya bashyiramo n'amarerero y'abana bato - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Byagarutsweho n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, ubwo yasuraga ECD y'isoko rishya rya Musanze ricururizwamo ibiribwa, ababyeyi barikoreramo ubucuruzi buciriritse bakavuga ko iyo ECD yabafashije gutuma abana babo batabura aho basigara, bakanayiherebwamo indyo yuzuye.

Ingabire Assumpta yatanze urugero ku musaruro w'iyo ECD, asaba ba rwiyemezamirimo bubaka amasoko n'izindi nyubako zikoreramo abantu benshi kutirengagiza kongeramo ibyumba mbonezamikurire dore ko binagira uruhare mu mu kurwanya igwingira ry'abana, bitewe n'uko bitegurirwamo indyo yuzuye hakanakorerwa ibikorwa bitandukanye byo gukangura ubwonko bw'abana cyane cyane abari munsi y'imyaka itatu.

Ati ''Icyo twumvikana n'abakoresha cyane cyane PSF natwe ubwacu muri leta ubu turimo turabyisaba ariko hari abadutanze kubigira, muzasure mu Mujyi wa Kigali bafite ECD, mu Urugwiro barayifite, […] imibare iracyari hasi. Ariko nko ku masoko turashaka ko bijya mu bipimo ngenderwaho, umuntu akubaka isoko azi ko azagiraho na ECD.''

Nizeyimana Françoise ucururiza ibirayi mu isoko ry'ibiribwa rya Musanze, yavuze uburyo atarabona aho asiga umwana we yamujyanaga akirirwa azerera mu isoko, ariko avuga ko ECD y'iryo soko yamuhinduriye ubuzima.

Ati ''Iyi gahunda ya leta (yo gushyiraho ECDs) ndayishima cyane bikomeye kuko idufatira abana neza […] mbere umwana wanjye yari ameze nk'inzererezi, kubera ko kwirirwa mu isoko ari kwirukanka twataha mu rugo akirirwa ari kwirukanka ku buryo yarya ntahe n'undi mwana ukabona ari kwikunda, ibyo nabyo byamuvuyeho.''

Ni ubuhamya ahuriyeho na Muhawenimana Shakira wo muri ako gace, wakomoje ku kuntu yabonye aho yiga ubudozi afite umwana w'umwaka n'igihe akabanza kubura aho amusiga, ariko ashima ko yamusize muri iryo rerero akajya kwiga none ubu akaba yaratangiye gukorera amafaranga atunga umuryango we nta nkomyi.

Umuvugizi w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda (PSF), Hunde Walter, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy'amasoko adafite ibyumba mbonezamikurire by'abana bato (ECDs) bo babibonye kare, ndetse bakabanza gukemura icy'ababyeyi bambukaga umupaka bakajya gukorera ubucuruzi i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahetse abana badafite ibyangombwa.

Hunde yavuze ko bubatse ECD yo gusigamo abo bana, ndetse na we akangurira abafite amasoko ko bakwiye kongeramo ibyumba byita ku bana bafite ababyeyi bayakoreramo, kuko byose biri mu nyungu zo kurengera umuryango Nyarwanda n'imikurire myiza y'umwana.

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta, yasabye abikorera ko bubaka amasoko ntibibagirwe gushyiramo ECDs



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ba-rwiyemezamirimo-bubaka-amasoko-basabwe-kujya-bashyiramo-n-amarerero-y-abana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 26, June 2025