Amaze guha akazi abarenga 100: Intumbero ya Cyubahiro washinze ikigo cy'ubwubatsi ku myaka 20 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyakora iyo mitekerereze Cyubahiro Paterne yayiteye umugongo kare. Yamaze kwigobotora ubushomeri abigejejweho no gutinyuka agahanga akazi, nyuma y'amezi abiri gusa avuye ku ntebe y'ishuri.

Mu myaka itatu atangije ikigo cy'ubwubatsi, amaze guha akazi abakozi basaga 100 ndetse yabahaye arenga miliyoni 700 Frw nk'igihembo cy'imirimo bakoze.

Cyubahiro Paterne ni umufundi wabyize mu mashuri yisumbuye na kaminuza mu kitwaga IPRC Huye, yasoje icyiciro cya mbere cya kaminuza mu 2022.

Ari gusoza yagiye kwimenyereza umwuga, maze aho yakorega bashima imikorere ye bashaka kumugumana, ariko kuko yari yariyemeje kwihangira imirimo asezera ako kazi ajya kwikorera.

Avuga ko asa n'uwatangiriye ku busa kuko yashinze 'Falcon Veracity Group', akoresha mudasobwa ya Positivo na yo yatiraga inshuti ye, akajya ayifashisha mu bikorwa byo gushushanya imbata z'inzu agurisha, gupima ubutaka, gutanga inama mu bwubatsi no kubaka inzu ikuzura, ari na byo akora n'ubu.

Ikiraka cya mbere yakoze ni ishuri yashushanyije maze ahembwa ibihumbi 300 Frw, bimutera umuhate wo gukomeza. Ubu ageze ku bushobozi bwo gushyira mu bikorwa imishinga ibarirwa muri za miliyari kandi ikagenda neza.

Ati 'Nishimira ko ubu mfite abakozi batatu bahoraho mu biro byanjye bahembwa atari munsi y'ibihumbi 300 Frw ku kwezi, kandi dushyize ku mpuzandengo nibura, abakozi nakoreshe mu bice bitandukanye barenga 100, bahembwe asaga miliyoni 700 Frw.'

Cyubahiro ubu abarura inyubako zirenga 10 amaze guhagararira mu bice bitandukanye by'igihugu birimo Kigali, Huye, Musanze na Rubavu aho yabashije no guha imenyerezamwuga abanyeshuri bagera kuri 50.

Ati 'Icyanteye gutinyuka mbere na mbere ni uko numvise mfite ubumenyi buhagije nakuye mu ishuri, nagera no hanze ngasanga buri gukoreshwa. Bituma ntinyuka n'ubwo byari bigoye.'

Akomeza avuga ko kuba rwiyemezamirimo w'umwubatsi ukiri muto bibamo imitego, kuko kubona 'umuntu ukwizera akaguha ibintu bye bya miliyoni zirenga 100 Frw bidapfa gukunda ariko kandi byarashobotse.'

Ati 'Umuntu ahera ku tuntu duto ashushanya bikazagera igihe bakabona ko ushoboye bakakwegurira umushinga mugari nko kubaka inzu ndende zigeretse. Ubu hari umushinga w'inzu ya miliyari 1 Frw nateruye ubwanjye, nkumva ko byose mbikesha gutinyuka.'

Mu mishanga migari afite, harimo uwo kuzubaka umudugudu w'inzu zigeretse i Mbazi, mu Mujyi wa Huye, kuko yifuza ko na ho hajyana n'igihe, ubu igishushanyombonera akaba akigeze kure.

Yiteguye kukimurikira abafatanyabikorwa barimo abashoramari n'ubuyobozi, inzu imwe yo guturamo izaba igura miliyoni 35 Frw.

Mu biro bya Cyubahiro harimo mudasobwa zihagije ndetse n'abakozi bafatanya
Cyubahiro aba akurikirana ko imishinga ye igenda neza
Bigitangira Cyubahiro ntiyari yizeye neza niba hari umukire uzamuha ibikoresho bye ngo amwubakire bijyanye n'uko yari akiri muto
Cyubahiro Paterne uyobora Falcon Veracity Group, afite gahunda yo kumurikira Akarere ka Huye, umushinga wo kubaka umudugudu w'inzu zigeretse ahitwa i Mbazi
Cyubahiro aganira n'umwe mu bafundi akoresha, bajya inama y'icyakorwa
Cyubahiro amaze iminsi ashushanya umudugudugu ugezweho wazubakwa i Mbazi ya Huye
Cyubahiro yibuka ko ikiraka cya mbere yabonye cyari icyo gushushanya ishuri bakamuhemba ibihumbi 300 Frw
Cyubahiro afite intego zo kugera kure
Cyubahiro arashaka kubaka imidugudu igezweho i Huye
Umuyobozi w'ishami rishinzwe iterambere ry'ubucuruzi no guhanga imirimo mu Karere ka Huye, Dukundimana Cassien, ashima ibikorwa bya Cyubahiro Paterne kuko bigaragaza imbaraga z'urubyiruko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amaze-guha-akazi-abarenga-100-intumbero-ya-cyubahiro-washinze-ikigo-cy

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)