'Gukanda akanyenyeri', isura nshya ya ruswa mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babibwiye bamwe mu bagize Ihuriro ry'Abagize Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika baharanira kurwanya ruswa, Ishami ry'u Rwanda (APNAC-Rwanda), ku wa 13 Kamena 2025, mu bukangurambaga barimo bwo kurwanya ruswa hirya no hino mu mashuri makuru yo mu Rwanda harimo na ILPD.

Mu kiganiro bagejejweho na Senateri Prof. Niyomugabo Cyrpien, yabasobanuriye ibigendanye na ruswa yisunze Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa mu ngingo ya kabiri, aho riyigaragaza nka kimwe mu bikorwa byo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke; gusaba, gusezeranya cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Itegeko rigaragaza ruswa kandi nko gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo; gukoresha igitinyiro; kudasobanura inkomoko y'umutungo; kunyereza umutungo; gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe; gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro; gusonera bitemewe n'amategeko; kwaka cyangwa kwakira amafaranga bidakwiye cyangwa arenze ateganyijwe; gukoresha ububasha uhabwa n'itegeko mu nyungu bwite; ndetse no kwiha inyungu zinyuranyije n'amategeko.

Senateri Prof. Niyomugabo, yagaragaje ko kwerekeza ubu bukangurambaga mu mashuri makuru bigamije kubigisha kuko ari yo abyara abayobozi b'igihugu bakumva bahinduye imyumvire byafasha mu kurwanya ruswa.

Ati 'Amashuri makuru ni yo abyara abayobozi, twumva tugomba kuhibanda. By'umwihariko rero mwebwe muba mu butabera, mutazibukiriye hakiri kare mwazagwa mu mutego wayo.'

'Ubu tubakeneyeho ko mukumira ruswa, kandi gukumira kwa mbere ni ku mutima. Turabashaka ko mumanuka mu midugudu mukabwira abaturage ibibi bya ruswa.'

Depite Uwababyeyi Jeannette, yagaragaje ko urugamba rwo kurwanya ruswa rusa n'urukiri rubisi kuko hari benshi bayakwa ariko ntibabivuge, ibituma no kuyirwanya biruhanya.

Ati 'Ubushakashatsi bw'Umuryango Transparency International Rwanda bwagaragajwe ko gutanga amakuru kuri ruswa bikiri ku kigero cyo hasi cyane kuko 86.8% by'abantu babajijwe basabwe cyangwa batanze ruswa, ntibigeze bayitangaho amakuru. Ibi biragaragaza ko hakenewe izindi mbaraga mu guhindura imyumvire, abantu bakumva ko ibyo basabirwa ruswa ari uburenganzira bwabo busesesuye.'

Nisingizwe Bénitha umwe mu biga muri ILPD, yagaragaje ko ubu ruswa isigaye yihishe mu mvugo yo 'gukanda akanyenyeri', aho uwaka serivisi mu nzego zitandukanye hari aho asabwa gukanda akanyenyeri.

Ati 'Iyi mvugo isunikira abantu mu gutanga ruswa, kuko ako kanyanyeri aba ari amafaranga y'ikoranabuhanga aba ahererekanyijwe.'

Naho Cyubaho Olivier na Izabayo Lucie, bavuze ko hari n'abarimu basaba ruswa irimo n'ishingiye ku gitsina, aho bagora abanyeshuri babaka amafaranga cyangwa igitsina babategeye ku manota.

Izabayo ati 'Hadutse imvugo, aho wumva mugenzi wawe akubwiye ngo: uzabure kumenya ubwenge ngo wirwaneho(ibishatse kuvuga ngo uzerure utanga igitsina ubone amanota).'

Aba banyeshuri, bagaragaza ko hakwiye kongerwa ikoranabuhanga mu gutanga serivisi kuko byafasha mu kurwanya ruswa, hatangwa urugero rwa camera zigenzura umuvuduko w'ibinyabiziga mu muhanda ifata buri muntu wese utwaye ku muvugudo munini ititaye ko ari Meya, Minisitiri cyangwa umuntu usanzwe.

APNAC ni ihuriro ryashyizweho muri Kamena 2005, rigamije gufasha Guverinoma y'u Rwanda kurwanya ruswa n'ibindi byaha bifitanye isano nayo hagamijwe gushyira umuturage ku isonga.

Senateri Prof. Niyomugabo Cyprien yasabye abanyamategeko bo muri ILPD kwegera abaturage hasi bakabereka ububi bwa ruswa kuko imunga ubukungu bw'igihugu
Depite Uwababyeyi Jeannette yagaragaje ko kuba hejuru ya 85% by'abakwa n'abatanga ruswa batabivuga ari ikibazo gikomeye
Cyubahiro Olivier, yavuze nk'abanyeshuri baba bashaka amanota, hari abayategerwaho bakabakiraho ruswa yaba iy'amafaranga cyangwa igitsina
Abanyeshuri bo muri ILPD batanze ibitekerezo bitandukanye by'uko babona ruswa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gukanda-akanyenyeri-isura-nshya-ya-ruswa-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)