Mu gihugu cy'u Bubiligi, Abanyarwanda batuye o ndetse n'inshuti zabo baturutse mu bindi bihugu bateraniye hamwe mu myigaragambyo igamije gusaba irekurwa rya Ingabire Victoire Umuhoza, usanzwe wiyita umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda. Iyi myigaragambyo yabaye nyuma y'uko Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwatangiye kumukurikirana ku byaha birimo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi.
Muri iyo myigaragambyo, hagaragaye amazina azwi cyane mu biyita ko ari abanyapolitiki n'abaharanira uburenganzira bwa muntu bakunze kugaragaza ibitekerezo bikarishye kuri Leta y'u Rwanda. Barimo Musabyimana Gaspard, umunyamakuru umaze igihe mu buhungiro, Placide Kayumba uyobora ishyaka FDU-Inkingi, Niyibizi Michael ushinzwe ibikorwa bya Sit-In Movement, ndetse na Mazimpaka Hervé wo mu ishyaka rya FDU-Inkingi umaze igihe agaragara ku mbuga nkoranyambaga atavuga neza ubuyobozi bw'u Rwanda.
Mazimpaka Hervé, bivugwa ko na mbere y'uko ajya mu buhungiro yari asanzwe atangaza amagambo asebya igihugu cyane cyane ubwo yigaga mu Ishuri ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rya IPRC Kigali.
Iyi myigaragambyo ibaye hashize amasaha make RIB itangaje ko yafunze Ingabire Victoire ku wa Kane w'icyumweru gishize, akaba ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha nk'uko byategetswe n'urukiko. Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwavuze ko rwatangiye iperereza ku byaha bikekwa kuri Ingabire birimo "gushaka guhirika ubutegetsi, kurema umutwe w'abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda."
Ibi bibaye mu gihe Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, aherutse kuvuga ko abashaka gusebya u Rwanda no kuruharabika badakwiriye guhabwa umwanya mu buzima bw'Abanyarwanda. Ibi yabitangaje ku wa 7 Mata 2025 mu muhango wo gutangiza icyumweru cy'Icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yashimangiye ko 'abakangisha u Rwanda ibihano n'abakomeje kurushinja ibinyoma bakwiriye kujya mu kuzimu.'
Yavuze kandi ko Abanyarwanda n'Abanyafurika badakwiye kwemera kubaho mu buzima bwo guteshwa agaciro, ahubwo ko bagomba kubaho bahangana.
Yagize ati : 'Mufite ibibazo byanyu, mukwiye kuba muhangana nabyo aho kubitwegekaho. Go to hell, just go to hell.'
Aya magambo akakaye yashimangiwe nk'ubutumwa bwihariye bugenewe abafite imigambi yo guhungabanya ituze n'umutekano w'u Rwanda, by'umwihariko binyuze mu bikorwa bibera mu mahanga nko gushyigikira abaregwa ibyaha bikomeye birimo ibyo kugirira nabi igihugu.