U Rwanda rwahaye Abanya-Gaza toni 20 z'ibiribwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rutanze inkunga ku banya-Palestine kuva mu 2023, kuko bwa mbere byari byakozwe mu Ukwakira, inshuro ya kabiri bikorwa mu Ugushyingo 2024.

Iyi nkunga yatanzwe binyuze mu Muryango w'abagiraneza, Jordan Hashemite Charity Organization. Yanyujijwe muri Jordanie, igihugu gihana imbibi na Palestine, kinacumbikiye benshi mu banya-Palestine.

Umwaka wa mbere u Rwanda rwari rwatanze toni 16 z'inkunga y'ibiribwa, ibinyobwa n'imiti. Indi nshuro hatanzwe toni 19 z'ibiribwa (birimo ibigenewe abana), imiti n'ibikoresho byo kwa muganga.

U Rwanda rwatanze inkunga igamije gufasha abaturage bo muri Gaza
Indege ya RwandAir itwara imizigo ni yo yagejeje iyi nkunga muri Jordanie



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwatanze-toni-20-z-ibiribwa-ku-banya-gaza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)