Kuva mu 1980 Leta y'u Rwanda yatangiye gutanga inguzanyo yo kwiga, mu 2016 BRD ihabwa inshingano zo gukomeza gutanga inguzanyo no kwishyuza abari bakirimo umwenda wa miliyari 70.9 Frw bazihawe mbere. Kugeza muri Nyakanga 2024 BRD yari imaze gutanga inguzanyo ya 376,900,000,000Frw.
Buri mwaka, ku bufatanye n'Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC hatangwa inguzanyo ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye batsinze neza amasomo yabo ngo bakomeze muri kaminuza.
HEC ishingira ku ngengo y'imari yagenewe mu gutanga buruse hagamijwe kugena ingano y'abagomba kuzihabwa, bamara gutoranywa no kwemererwa inguzanyo, urwo rutonde rugashyikirizwa BRD ari yo ifite inshingano yo kujya itanga ayo mafaranga ku banyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda.
Uretse abiga muri Kaminuza y'u Rwanda bahabwa buruse, HEC inatanga buruse ku banyeshuri biga mu mahanga kandi nabo bahabwa inguzanyo ya Leta.
Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026, HEC yagaragaje ko hari hakenewe arenga miliyari 22 Frw yo gukoresha nk'inguzanyo ku banyeshuri bashya n'abanyeshuri basanzwe.
Nubwo bimeze bityo ariko mu mbanziriza mushinga w'ingengo y'imari ya 2025/2026 iri gusesengurwa n'Abadepite bagize Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo bya Leta iyo gahunda yagenewe miliyari 17,7 Frw.
Iteka rya Minisitiri riteganya ko uwahawe inguzanyo yo kwiga cyangwa umukoresha utishyuye inguzanyo yo kwiga ku gihe, yishyura inyungu z'ubukererwe zingana na 1,5% by'amafaranga agomba kwishyurwa kuri buri kwezi k'ubukererwe.
Inyungu z'ubukerererwe zibarwa uhereye ku munsi uwahawe inguzanyo yo kwiga yatangiriyeho akazi cyangwa igihe uwahawe inguzanyo uvugwa mu ngingo ya 22 y'iri teka yashyiriye umukono ku masezerano yo kwishyura.
Kuva mu 2016 BRD yahabwa inshingano zo gutanga inguzanyo ku banyeshuri bahabwa buruse, imaze kugaruza miliyari 34,7Frw.
Iyi mibare igaragaza imbaraga zashyizwe mu kugaruza izi nguzanyo mu myaka ya vuba, kuko kugeza mu 2023 hari hamaze kugaruzwa miliyari 24,4 Frw, mu mwenda wa miliyari 221,85 Frw.
